Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Senegal: Icyemezo cya Perezida cyari cyazamuye bomboribombi cyasubiwemo byihuse

radiotv10by radiotv10
16/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Senegal: Icyemezo cya Perezida cyari cyazamuye bomboribombi cyasubiwemo byihuse
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Senegal, rwatesheje agaciro icyemezo cya Perezida w’iki Gihugu, Macky Sall cyo gusubika amatora y’umukuru w’Igihugu cyari cyazamuye impaka kigatuma haba imyigaragambyo.

Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare nyuma y’iminsi micye Macky Sall asubitse amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe tariki 25 z’uku kwezi, akayimurira mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Uru Rukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, rwatesheje agaciro iki cyemezo cya Perezida, ndetse n’ibyari biherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal na yo yari yagishyigikiye.

Mu cyemezo cy’uru Rukiko, rugira ruti “Icyemezo gifite n° 2024-106 cyo ku ya 03 Gashyantare 2024, cyo kwimura amatora ya Perezida ya 25 Gashyantare 2024, giteshejwe agaciro.”

Uru rukiko rukomeza ruvuga kandi ko iki cyemezo cyanashimangirwaga n’itora ry’Inteko Ishinga Amategeko ryabaye tariki 05 Gashyantare 2024, bihabanye n’Itegeko Nshinga.

Icyakora uru Rukiko ruvuga ko “hakurikijwe aho igihe kigeze amatora adashobora kuba ku itariki yagombaga kuberaho, rugasaba inzego zibifite mu nshingano gushyiraho igihe gikwiye cya vuba.”

Nyuma y’uko Perezida wa Senegal, Macky Sall atangaje isubikwa ry’amatora, hari hazamutse impaka by’umwihariko mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, bashinjaga uyu Mukuru w’Igihugu gushaka kugundira ubutegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Bidasubirwaho rutahizamu uri mu bahanzwe amaso yamenyesheje ikipe ye icyemezo cye ku kuyivamo

Next Post

Igisirikare cya Uganda cyatanze umucyo ku ifoto y’ibifaru n’abasirikare bacyo yifashishijwe gishinjwa gufasha M23

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Uganda cyatanze umucyo ku ifoto y’ibifaru n’abasirikare bacyo yifashishijwe gishinjwa gufasha M23

Igisirikare cya Uganda cyatanze umucyo ku ifoto y’ibifaru n’abasirikare bacyo yifashishijwe gishinjwa gufasha M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.