• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umutwe wavuzweho gufasha FARDC wicanye ubugomye abaturage 15 b’ubwoko bwakunze kwibasirwa

radiotv10by radiotv10
19/02/2024
in AMAHANGA
0
Umutwe wavuzweho gufasha FARDC wicanye ubugomye abaturage 15 b’ubwoko bwakunze kwibasirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage 15 bo mu bwoko bw’Aba-Hema bukunze kwibasirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe n’inyeshyamba z’umutwe wa CODECO uri mu yavuzweho gufatanya na FARDC, aho wabishe ubakase imitwe.

Iki gitero cyagabwe ku wa mu gace ka Djugu mu Ntara ya Ituri, kibaye icya kabiri kigabwe mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Abaturage bo mu gace ka Djugu ibi byabereyemo, bwabwiye Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko inyeshyamba za CODECO, ari zo zagabye iki gitero kuri aba baturage bo mu bwoko bw’Aba-Hema.

Jules Tsuba uyobora aka gace ka Djugu, yavuze ko aba barwanyi ba CODECO bateze igico mu muhanda hafi y’igiturage cya Tali, bagahagarika abantu 15 barimo abagore n’abana, bakabicira aha.

Yakomeje avuga ko izi nyeshyamba zafashe aba baturage zikabambura imyenda yose zikababoha, ubundi zikabica bamwe zibakase amajosi, abandi zibarashe.

Aya makuru yanemejwe n’abarengera uburenganzira bwa muntu bavuze ko aba baturage bishwe babanje kubabazwa nkuko ibimenyetso biri ku mirambo yabo bibigaragaza.

Icyakora kugeza ubu nta mutwe uwo ariwo wose wari wigamba ibi bikorwa bya kinyamaswa, kabone n’ubwo birimo bishinjwa abarwanyi b’inyeshyamba za CODECO.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 15 =

Previous Post

Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu w’abakekwaho ubujura butakwa na benshi

Next Post

Icyakurikiye ifatwa ry’abasirikare b’Ababiligi bagaragaye bakubitira umuntu mu kindi Gihugu

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Icyakurikiye ifatwa ry’abasirikare b’Ababiligi bagaragaye bakubitira umuntu mu kindi Gihugu

Icyakurikiye ifatwa ry’abasirikare b’Ababiligi bagaragaye bakubitira umuntu mu kindi Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.