Umutwe wavuzweho gufasha FARDC wicanye ubugomye abaturage 15 b’ubwoko bwakunze kwibasirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage 15 bo mu bwoko bw’Aba-Hema bukunze kwibasirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe n’inyeshyamba z’umutwe wa CODECO uri mu yavuzweho gufatanya na FARDC, aho wabishe ubakase imitwe.

Iki gitero cyagabwe ku wa mu gace ka Djugu mu Ntara ya Ituri, kibaye icya kabiri kigabwe mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Izindi Nkuru

Abaturage bo mu gace ka Djugu ibi byabereyemo, bwabwiye Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko inyeshyamba za CODECO, ari zo zagabye iki gitero kuri aba baturage bo mu bwoko bw’Aba-Hema.

Jules Tsuba uyobora aka gace ka Djugu, yavuze ko aba barwanyi ba CODECO bateze igico mu muhanda hafi y’igiturage cya Tali, bagahagarika abantu 15 barimo abagore n’abana, bakabicira aha.

Yakomeje avuga ko izi nyeshyamba zafashe aba baturage zikabambura imyenda yose zikababoha, ubundi zikabica bamwe zibakase amajosi, abandi zibarashe.

Aya makuru yanemejwe n’abarengera uburenganzira bwa muntu bavuze ko aba baturage bishwe babanje kubabazwa nkuko ibimenyetso biri ku mirambo yabo bibigaragaza.

Icyakora kugeza ubu nta mutwe uwo ariwo wose wari wigamba ibi bikorwa bya kinyamaswa, kabone n’ubwo birimo bishinjwa abarwanyi b’inyeshyamba za CODECO.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru