Sunday, August 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

UEFA CL: Umukino Cristiano Ronaldo yatsinzemo Villareal watumye aca gahigo

radiotv10by radiotv10
30/09/2021
in SIPORO
0
UEFA CL: Umukino Cristiano Ronaldo yatsinzemo Villareal watumye aca gahigo
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mugoroba w’uyu wa gatatu ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa kabiri w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League), Cristiano Ronaldo w’imyaka 36 niwe wafashije Manchester United kubona igitego cy’ikinyuranyo mu mukino batsinzeko Villareal ibitego 2-1.

Igitego cyo ku munota wa 90+5’ cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo cyatumye yuzuza ibitego 136 muri iri rushanwa akomeza kuba uwa mbere ufite ibitego byinshi aho akurikirwa na mucyeba we Lionel Messi wa Paris Saint Germain (PSG) ufite ibitego 121.

Watch: Cristiano Ronaldo Scores Dramatic Last-Gasp Winner For Manchester  United In Champions League Clash vs Villarreal | Football News

Cristiano Ronaldo bwari ubwa mbere yinjiza igitego mu izamu rya Villareal ari umukinnyi wa Manchester United

Umukino wa Villareal (Spain) Cristiano Ronaldo yatsinzemo igitego cyatanze amanota atatu kuri Manchester United, watumye uyu mugabo yuzuza imikino 178 muri iri rushanwa.

Cristiano Ronaldo yujuje imikino 178 muri UEFA Champions League aca kuri Iker Casillas wahoze ari umunyezamu wa Real Madrid wakinnye imikino 177.

Image

Cristiano Ronaldo ubwoyari amaze kureba mu izamu

Lionel Messi kuri ubu uri muri PSG amaze gukina imikino 151, Xavi Hernandez wabaye muri FC Barcelona yakinnye aranganya na Lionel Messi (151) mu gihe Raul Gonzalez nawe wabaye muri FC Barcelona nawe yakinnye imikino 142.

Muri uyu mukino Manchester United yatsinzemo Villareal ibitego 2-1, igitego cya mbere cya Manchester United cyatsinzwe na myugariro Alex Telles ku munota wa 60, igitego kishyuraga icyari cyatsinzwe na Paco Alcacer ku munota wa 53.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Messengers Singers barateganya gukorera igitarambo kuri You Tube

Next Post

10 SPORTS: Giroud, Rijkaard na Renard baravutse, Abadage (Abagore) batwara igikombe cy’isi…ibyaranze uyu munsi mu mateka

Related Posts

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, yisanze mu itsinda rya kabiri ririmo ikipe ya NEC...

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikipe ya Al Merreikh yo muri Sudan yabaye iya 4 yo mu mahanga ije mu Rwanda kuhitegurira umwaka w’imikino (pre-season...

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

by radiotv10
28/08/2025
0

Mu mikino Nyafurika y’ijonjora ry’ibanze CAF Champions League, umukino wa mbere uzahuza ikipe ya APR FC na Pyramids FC yo...

Dore abakinnyi batagaragaye ku rutonde rw’abahamagawe mu Mavubi bikibazwaho

Dore abakinnyi batagaragaye ku rutonde rw’abahamagawe mu Mavubi bikibazwaho

by radiotv10
26/08/2025
0

Abakinnyi Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco bari mu bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize, ntibaje muri 27...

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

by radiotv10
23/08/2025
0

Ikipe ya APR FC imaze gutsindwa imikino ibiri mu irushanwa yateguye ryiswe ‘Inkera y'Abahizi’, bituma abiganjemo abakunzi bayo batangira kugira...

IZIHERUKA

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka
MU RWANDA

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

by radiotv10
30/08/2025
0

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

30/08/2025
Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

30/08/2025
Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

30/08/2025
Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

30/08/2025
Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

Agasuzuguro, gushyogozanya,…-Impamvu Ishyaka riyoborwa na Dr.Frank Habineza ryahagaritse bamwe mu bari mu buyobozi

29/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
10 SPORTS: Giroud, Rijkaard na Renard baravutse, Abadage (Abagore) batwara igikombe cy’isi…ibyaranze uyu munsi mu mateka

10 SPORTS: Giroud, Rijkaard na Renard baravutse, Abadage (Abagore) batwara igikombe cy’isi…ibyaranze uyu munsi mu mateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.