Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya niba hari ingaruka ibyemezo bya DRC n’u Burundi byagize ku bukungu bw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/02/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Menya niba hari ingaruka ibyemezo bya DRC n’u Burundi byagize ku bukungu bw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibibazo iki Gihugu gifitanye n’Ibihugu bibiri by’ibituranyi, byanatumye bifata ibyemezo birimo ibishobora kugira ingaruka ku bukungu bwacyo, ntazo byabugizeho nubwo icyuho mu bucuruzi u Rwanda rugirana n’amahanga gikomeje kwiyongera.

Imibare y’amezi atatu asoza umwaka wa 2023; igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byagabanutse ku rugero rwa 8,7%, ariko ibyo batumijeyo muri icyo gihe byagabanutse ku rugero rwa 0,2%.

Ibi byatumye icyuho mu bucuruzi u Rwanda rwagiranye n’amahanga muri icyo gihembwe kizamuka ku rugero rwa 5,4% ndetse umwaka wa 2023 wose wasize iki cyuho ku izamuka rya 10%, bituma ifaranga ry’u Rwanda ritakaza agaciro ku isoko mpuzamahanga ku rugero rwa 18%.

Iyo mibare ije ikurikira ibyemezo by’abaturanyi b’u Rwanda, bamwe bafashe ibyemezo ku bucuruzi bakoranaga n’u Rwanda. Tariki 15 Kamena 2022, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaseshe amasezerano y’ubucuruzi bagiranye n’u Rwanda mu mwaka wari wabanje.

Tariki 11 Mutarama 2024 na yo yasize u Burundi bufashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose yo ku butaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda. Icyo cyemezo cyahise gihagarika urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’Ibihugu byombi.

Ku munsi w’iki cyemezo, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain Bernard yavuze ko bishobora kugira ingaruka zirimo n’iz’ubucuruzi.

Icyo gihe aganira na RADIOTV10 yagize ati “Gufunga umupaka uko byaba bimeze kose; abawuturiye aragenderana baragahirana. Hari abambuka bakajya guhaha, hari abambuka bakajya kwivuza, hari abambuka bakajya kwiga.”

Nubwo ibi Bihugu byafashe izo ngamba; Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ingaruka zabyo zitagaragara mu mibare y’ubucuruzi iki Gihugu cyagiranye n’amahanga.

Guverineri w’iyi Banki, John Rwangomba yagize ati “Uretse nk’u Burundi bwafunze burundu; ariko iyo turebye ubwinshi bw’ibyajyagayo ni bicye cyane. Kuri Congo [kishansa] ntacyo turabona kigaragara ko cyagize ingaruka ku bukungu. Kugeza ubu mu mibare dufite ntakibazo tubona kidasanzwe.”

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko umuti w’iki cyuho cy’ubucuruzi u Rwanda rugirana n’amahanga kigomba kurangizwa n’ingamba zongera umusaruro w’ibicuruzwa byohereza mu mahanga, ndetse no kwihaza ku musaruro w’ibicuruzwa bimwe bigurwa mu mahanga kandi bishobora gukorerwa mu Rwanda.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + twenty =

Previous Post

Abahanzi babiri b’ibirangirire mu karere bategerejwe mu Rwanda

Next Post

M23 yashyize hanze ibiri gukorwa na FARDC bihabanye n’amategeko y’intambara

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026
IMYIDAGADURO

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

08/11/2025
Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yashyize hanze ibiri gukorwa na FARDC bihabanye n’amategeko y’intambara

M23 yashyize hanze ibiri gukorwa na FARDC bihabanye n’amategeko y’intambara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.