Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Tanzania bari mu gahinda ko gupfusha uwabaye Perezida

radiotv10by radiotv10
01/03/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Muri Tanzania bari mu gahinda ko gupfusha uwabaye Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Ali Hassan Mwinyi wahoze ari Perezida w’Igihugu cya Tanzania, yitabye Imana ku myaka 98 y’amavuko nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki Gihugu.

Ni inkuru yatangajwe na Perezida wa Tanzania Madame Samia Suluhu Hassan, kuri televiziyo y’igihugu.

Mwinyi wategetsi Tanzania kuva mu 1985 kugeza mu 1995, yaguye mu Bitaro i Dar es Salaam, azize kanseri y’ibihaha.

Azwiho kuba ari we wavuguruye cyane Tanzania, ayinjiza muri politiki y’ubukungu bw’amasoko afunguye, agendera ku matwara yo gupiganwa.

Azwiho kandi kuba yarakuyeho imbogamizi zariho zo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, yemera na none ibigo by’ubucuruzi by’abikorera ku giti cyabo.

Ikindi azwiho kuba yarakoze mu myaka icumi yayoboye Tanzania, ni uko yatumye habaho ubwinshi bw’amashyaka atandukanye muri Politike, ibisobanuye ubwisanzure bwa Politike.

Yayoboye Tanzania ahagarariye ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi, ishyaka rya Mwalimu Julius Nyerere, Benjamin Mkapa, Jakaya Kikwete, John Magufuli, na Samia Suluhu Hassan.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Uruganda ruzwiho gukora Telefone na mudasobwa rwari rwinjiye mu by’imodoka rwabifasheho icyemezo gitunguranye

Next Post

U Rwanda rwahamirije Isi ko rwubahiriza amasezerano rwasinye yo kurengera ibidukikije

Related Posts

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye abaturage ko intsinzi ikomeye yabonye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka igaragaza ubuhangange bw’ishyaka rye,...

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise...

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na we yashimiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku bw’intsinzi ye yo kongera...

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwahamirije Isi ko rwubahiriza amasezerano rwasinye yo kurengera ibidukikije

U Rwanda rwahamirije Isi ko rwubahiriza amasezerano rwasinye yo kurengera ibidukikije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.