Muri Tanzania bari mu gahinda ko gupfusha uwabaye Perezida

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ali Hassan Mwinyi wahoze ari Perezida w’Igihugu cya Tanzania, yitabye Imana ku myaka 98 y’amavuko nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki Gihugu.

Ni inkuru yatangajwe na Perezida wa Tanzania Madame Samia Suluhu Hassan, kuri televiziyo y’igihugu.

Izindi Nkuru

Mwinyi wategetsi Tanzania kuva mu 1985 kugeza mu 1995, yaguye mu Bitaro i Dar es Salaam, azize kanseri y’ibihaha.

Azwiho kuba ari we wavuguruye cyane Tanzania, ayinjiza muri politiki y’ubukungu bw’amasoko afunguye, agendera ku matwara yo gupiganwa.

Azwiho kandi kuba yarakuyeho imbogamizi zariho zo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, yemera na none ibigo by’ubucuruzi by’abikorera ku giti cyabo.

Ikindi azwiho kuba yarakoze mu myaka icumi yayoboye Tanzania, ni uko yatumye habaho ubwinshi bw’amashyaka atandukanye muri Politike, ibisobanuye ubwisanzure bwa Politike.

Yayoboye Tanzania ahagarariye ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi, ishyaka rya Mwalimu Julius Nyerere, Benjamin Mkapa, Jakaya Kikwete, John Magufuli, na Samia Suluhu Hassan.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru