Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umuyobozi watowe mu buryo budasobanutse baramuvugaho imyitwarire idakwiye

radiotv10by radiotv10
05/03/2024
in MU RWANDA
0
Rubavu: Umuyobozi watowe mu buryo budasobanutse baramuvugaho imyitwarire idakwiye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, barikoma umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Ruranga, bavuga ko yatorewe mu kabari, none akaba anabayoboza inkoni kuko hari benshi yateye inguma.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Ruranga mu Kagari ka Rugerero, bavuga ko uwari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe umutekano yavuyeho mu buryo batamenye, ahubwo bakumva ngo bahawe undi, mu buryo batagizemo uruhare.

Umwe ati “Nta muntu wamutoye, we na mudugudu ni bo bazi uburyo bitoye. Bavuze ko mutekano wacu twari twaratoye bamukuyeho, turanarekalama impamvu bakuyeho mutekano wacu, tubajije amakuru bavuga ko bamutoreye muri hoteli (mu kabari) bari kunywa inzoga.”

Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko uyu muyobozi washyizweho mu buryo budasobanutse, akomeje kurangwa n’imyitwarire idakwiye umuyobozi, kuko abakubita, ku buryo hari n’abamaze kumutangaho ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Undi muturage ati “Arakubitana. Atarajya no ku buyobozi yakundaga kugira amahane, nanjye yigeze kunkubita.”

Aba baturage ntibatinya no kubwirira mu ruhame uyu muyobozi ko ibyo akora ari amakosa, nk’uko byagaragajwe n’umwe muri bo ubwo yari amuri imbere bari kumwe n’umunyamakuru.

Umwe ubwo yabwiraga uyu muyobozi, yagize ati “Ntiwakubitiye umuntu muri rond-point hakaza mutekano w’Akagari, iyo ataza byari kugenda gute? Uri umunyarugomo.”

Uyu muyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Ruranga, Nzabarinda Faustin, avuga ko umuturage umushinja kumukubita, yabikoze yitabara kuko yashakaga kumurwanya.

Ati “Njye naritabaye kuko baramfungiranaga, nabikoze maze guhamagara hejuru. Ubu uru rugo ruri kwicungira umutekano bitewe n’uko banyikoma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye RADIOTV10 ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’uyu muyobozi uvugwaho imyitwarire ibangamira abaturage.

Ati “Umuyobozi ushyirirwaho mu kabari yarangiza akajya no guhohotera abaturage! Wasanga anabyiyitirira nta n’uwamushyizeho, gusa biba bisaba natwe kubisesengura neza tukamenya impamvu. Ntabwo byemewe gutorerwa mu kabari nta n’ubwo byemewe guhohotera abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, akomeza avuga ko abaturage ari bo bafite uburenganzira bwo gukuraho umwe mu bagize komite y’Umudugudu biciye mu nzira zemewe n’amategeko bakabimenyesha ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida ryerekeye Umurenge, Akagari n’Umudugudu cyane cyane mu ngingo yaryo ya 40.

Abaturage bavuga ko uwo muyobozi badashaka ko akomeza kuguma ku buyobozi
Bamwe yabujuje inguma ku mubiri

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + four =

Previous Post

Haiti: Menya ibiteganyijwe mu bihe bidasanzwe byatangajwe by’amasaha 72

Next Post

Nyuma ya DRCongo EAC yakiriye bidasubirwaho ikindi Gihugu kinyamuryango bihita biba 8

Related Posts

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

by radiotv10
14/01/2026
0

Most people think mood comes only from thoughts or emotions. But your daily environment plays a very big role in...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru
AMAHANGA

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma ya DRCongo EAC yakiriye bidasubirwaho ikindi Gihugu kinyamuryango bihita biba 8

Nyuma ya DRCongo EAC yakiriye bidasubirwaho ikindi Gihugu kinyamuryango bihita biba 8

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.