Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Senegal: Hamenyekanye amakuru yari ategerejwe ku Matora ya Perezida nyuma ya bombori bombori

radiotv10by radiotv10
07/03/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Senegal: Hamenyekanye amakuru yari ategerejwe ku Matora ya Perezida nyuma ya bombori bombori
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Senegal, Macky Sall, yatangaje itariki y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, rutesheje agaciro icyifuzo cye cyo kuyasubika akimurirwa mu mpera z’uyu mwaka, ibyari byanazamuye imidugararo mu Gihugu.

Aya matora y’Umukuru w’Igihugu muri Senegal, azaba tariki 24 werurwe nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwanze icyifuzo cy’uko yari kuzaba tariki 02 Mata 2024, kuko rwavuze ko Manda ya Macky Sall yari kuzaba yararangiye kandi hagomba kuboneka uzamusimbura itararangira.

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Senegal, rivuga ko Macky Sall yahise anasesa Guverinoma, aho Minisitiri w’Intebe Amadou Ba, yahise asimbuzwa uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Sidiki Kaba.

Ibi byakozwe kuko Amadou Ba wari Minisitiri w’Intebe, ari mu bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo azashobore kwiyamamaza.

Aya matora y’Umukuru w’Igihugu muri Senegal yari ateganyijwe tariki 25 Gashyantare 2024, gusa Perezida Macky Sall aza kuyasubika, kuko yifuzaga ko yigizwa inyuma akazaba mu kwezi k’Ukuboza, ariko Urukiko rw’Ikirenga ruza kubitera utwatsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall, ubwo yasubikaga aya matora, bamushinje gushaka kugundira ubutegetsi nyuma y’irangira rya manda ye, ari nayo ntandaro y’imvururu n’imyigaragambyo yamaze ukwezi muri Senegal.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Uwari uhanganye na Trump yakuyemo ake karenge asigira ubutumwa abamushyigikiye

Next Post

Abarundi bahungiye mu Rwanda nabo bamaganye ibyo muri Congo banagenera ubutumwa Ndayishimiye na Tshisekedi

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarundi bahungiye mu Rwanda nabo bamaganye ibyo muri Congo banagenera ubutumwa Ndayishimiye na Tshisekedi

Abarundi bahungiye mu Rwanda nabo bamaganye ibyo muri Congo banagenera ubutumwa Ndayishimiye na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.