Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umusaza ufite impano idasanzwe mu muziki yageneye ubutumwa uzwi muri Politiki y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/03/2024
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza Nsabimana Mbarusha Jean Marie Vianney ufite impano yihariye mu gucuranga Guitar no kuririmba, nyuma yo kudahirwa mu irushanwa aherutse kwitabira, arifuza ko Umuhanzi Alain Mukuralinda usanzwe ari n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, ko na we yamuha amahirwe yo kumufasha nk’ayo yahaye Nsengiyumva François [Gisupusupu].

Uyu musaza uzwi ku kazina ka Caca Artist usanzwe afite impano zinyuranye zirimo kuririmba no gushushanya, dore ko yanabyize mu Ishuri rya Nyungo mu myaka yo mu 1988, aherutse kwitabira irushanwa ‘Rwanda Gospel Star Live’ icyiciro cya Kabiri ryahereye mu Karere ka Rusizi.

Ubwo yagerwagaho ngo agaragaze impano ye, yanyuze benshi kubera uburyo yacuranze guitar anaririmba, gusa ntiyabashije kurenga umutaru, kuko umwe mu bagize Akanama nkemurampaka, yamuhaye ‘Oya’ mu gihe abandi babiri bari bamuhaye ‘Yego’.

Nubwo Caca atakomeje muri iri rushanwa, avuga ko atacika intege ahubwo ko yifuza guhura n’umuhanzi Alain Mukuralinda, kugira ngo azamufashe kuzamura impano ye nk’uko yabikoreye Nsengiyumva François wamamaye nka Gisupusupu.

Yagize ati “Nanjye ndi umuhanga. Hari musaza witwa Mukuralinda Alain mbona yamfasha kuko njyewe mfite impano, naranize d’abord (atebya) nzi gucuranga, nzi gushushanya ndanahimba, na gitari ndazikora.”

Yavuze ko aramutse ahawe amahirwe agafashwa kuzamura impano ye, na we yatera ikirenge mu cya Gisupusu ndetse akanamurusha.

Ati “Ni umuhanga ariko njyewe nanamurusha. Rero ndasaba Mukuralinda ko nanjye yanyibuka akamfasha, njyewe indirimbo zose mfiteho ubumenyi, zaba izisanzwe n’izo guhimbaza Imana.”

Uretse impano yo kuririmba no gucuranga Guitar, uyu musaza avuga ko afite n’impano yo gushushanya, ndetse ko ibyapa byinshi biri muri Rusizi, ari we wabishushanyije, akaba ari na wo mwuga umutunze.

IKIGANIRO CYOSE

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 11 =

Previous Post

Kayonza: Igisubizo bahawe ku bibazo bamaranye igihe muri Gare si cyo bari biteze

Next Post

Icyo Abayisilamu bo mu Rwanda basabwa mu gihe binjiyemo cy’Igisibo kizanageza mu Kwibuka30

Related Posts

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

In recent years, podcasts have become very popular around the world, and Rwanda is no exception. More and more young...

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Abayisilamu bo mu Rwanda basabwa mu gihe binjiyemo cy’Igisibo kizanageza mu Kwibuka30

Icyo Abayisilamu bo mu Rwanda basabwa mu gihe binjiyemo cy’Igisibo kizanageza mu Kwibuka30

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.