Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari aho itike ikabakaba mu 9.000Frw: Menya ibiciro bishya by’ingendo zigana mu Ntara

radiotv10by radiotv10
13/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hari aho itike ikabakaba mu 9.000Frw: Menya ibiciro bishya by’ingendo zigana mu Ntara
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura imikorere y’inzego zimwe zikora imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo, birimo n’ibihuza Umujyi wa Kigali n’Intara, aho harimo icyerekezo umuntu azajya yishyura 8 450 Frw.

Ibi biciro bishya bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe, bikazatangira kubahirizwa mu mpera z’iki cyumweru, tariki 16 Werurwe.

Ni ibiciro byatangajwe nyuma y’uko bamwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, n’uw’Imari n’Igenamigambo, Dr Uzziel Ndagijimana, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyasobanuriwemo iby’izi mpinduka z’ibiciro by’ingendo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yatangaje ko kuva muri 2021, Leta yari isanzwe yongerera umugenzi 35% ku mafaranga ya Tike, ariko ko iyi nkunganire igiye kuvaho, gusa ngo izakomeza gushyirwa mu zindi gahunda zo korohereza Abaturarwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko aya mafaranga atakuwe muri iyi nkunganire ngo ajye kubikwa, ahubwo ko n’ubundi azakomeza gukoreshwa mu gutuma imibereho y’Abanyarwanda iba myiza.

Yagize ati “Ntabwo ari amafaranga Leta ibika ngo iyajyane ahandi. Ni amafaranga agenerwa abaturage ava muri nkunganire y’itike, ariko hari izindi nkunganire zihari zikomeza. Ni ugukura mu mufuka umwe ushyira mu wundi, na wo w’umuntu umwe.”

Iyi nkunganire kandi izakomeza gushyirwa n’ubundi mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, aho izi nzego zatangaje ko izi serivisi zigiye kurushaho gutangwa mu buryo bunoze, ku buryo ibibazo byakunze kuzivugwamo by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bigiye kuranduka.

 

Ingendo zerecyeza mu Ntara hari aho itike yikubye hafi kabiri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, RURA yahise ishyira hanze itangazo ry’ibiciro bishya by’izi ngendo, birimo ibyo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’iby’ingendo zihuza uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda n’Intara.

Nko mu mihanda igana mu Ntara y’Amajyepfo, ari na ho hagaragaye ibiciro biri hejuru kurusha ahandi, mu Muhanda Nyabugogo-Kamembe wanyuze i Huye, igiciro cy’urugendo ni 8 450 Frw, mu gihe Nyabugogo-Pindura ari 8 070 Frw, Muhanga-Kamembe wanyuze Huye, kikaba ari 7 090 Frw, ndetse na Nyabugogo Mushubi bikaba 7 032 Frw.

Nanone kandi mu byerecyezo bigana mu Ntara y’Iburengerazuba, Nyabugogo-Kamembe waciye i Karongi, ho ni 7 602 Frw, mu gihe Muhanga-Kamembe wanyuze i Karongi ho ari 6 301 Frw.

BIMWE MU BICIRO

Wareba ibiciro byose by’ingenzo zihuza Kigali n’Intara unyuze hano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + one =

Previous Post

Perezida Kagame nyuma yo kwakira Odinga wifuza kuyobora AU yagize icyo amusezeranya

Next Post

Aba mbere bakina hanze b’Amavubi bamaze kugera mu mwiherero

Related Posts

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

by radiotv10
24/10/2025
0

Nyuma yuko raporo y’Urwego rw'Umuvunyi igaragaje ko imanza zisubirishwamo zikomeje kwiyongera, abasesenguzi bavuga ko izindi nzego zishinzwe gusesengura imikirize y’imanza,...

Friday Debate: Should weekends be longer?

Friday Debate: Should weekends be longer?

by radiotv10
24/10/2025
0

The weekend passes away in a blink of an eye, those precious two days when alarms are optional, pajamas are...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

by radiotv10
24/10/2025
0

Umugore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Gihango yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo umugabo we yari yagiye kwivuza, yataha...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ababwira ko na we byamushimishije, anabifuriza umugisha. Kuri...

IZIHERUKA

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)
IMYIDAGADURO

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

by radiotv10
24/10/2025
0

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

24/10/2025
Friday Debate: Should weekends be longer?

Friday Debate: Should weekends be longer?

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Aba mbere bakina hanze b’Amavubi bamaze kugera mu mwiherero

Aba mbere bakina hanze b’Amavubi bamaze kugera mu mwiherero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

Friday Debate: Should weekends be longer?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.