Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Putin nyuma yo gutsinda amatora ahise agenera ubutumwa Ibihugu by’ibihangange byahagurukiye kumurwanya

radiotv10by radiotv10
18/03/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Putin nyuma yo gutsinda amatora ahise agenera ubutumwa Ibihugu by’ibihangange byahagurukiye kumurwanya
Share on FacebookShare on Twitter

Vladimiri Putin watorewe kuyobora u Burusiya kuri manda ya gatanu ku majwi 87%, yavuze ko Demokarasi yo muri iki Gihugu ikorera mu mucyo kurusha Ibihugu byigize abarimu bayo, ndetse azakomeza guhangana na byo.

Ni nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, yamaze iminsi itatu y’impera z’icyumweru twaraye dusoje, aho Putin yahise aca agahigo kari gafitwe na Joseph Stalin, ko kuba umuyobozi umaze igihe kirekire ayoboye u Burusiya mu myaka 200 ishize.

Ibyavuye mu matora bikimara gutangazwa, ibihumbi by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin, bashyigikiye Alexie Navalny uheruka kwitaba Imana, bahise bakora imyigaragambyo ku biro by’itora, bamagana ibyavuye mu matora.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za America, u Budage, u Bwongereza, byamaganye ibyavuye mu matora, bivuga ko atabaye mu bwisanzure kubera ifungwa ry’abatavuga rumwe na politike ya Putin, ndetse akaba ataritabiriwe n’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Mu ijambo ry’intsinzi yagejeje ku Barusiya i Moscow, Putin yavuze ko Demekarasi y’u Burusiya ikorera mu mucyo kurusha Ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’Isi, ndetse ko Igihugu cye azakigeza kuri byinshi mu bihe biri imbere.

Putini yagize ati “Hari byinshi tuzageraho mu bihe biri imbere, kandi ubwo dushyize hamwe, haba abashaka kudutera ubwoba, cyangwa kuturwanya, nta muntu n’umwe wigeze abigeraho mu mateka, n’ubu ntawabigeraho, kandi nta n’uzabigeraho mu bihe biri imbere.”

Putini kandi yabwiye Itangazamakuru ko amatora y’u Burusiya yabaye muri Demokarasi isesuye kandi ko imyigaragambyo y’abashyigikiye Navalny ntacyo yahindura ku byavuye mu matora.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 4 =

Previous Post

Bavuze agahinda baterwa n’amazi bari kunywa bakanatekesha n’ababiri inyuma

Next Post

Hamenyekanye icyemezo ku kirego cyarezwemo u Rwanda mu Rukiko rukorera muri Tanzania

Related Posts

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyemezo ku kirego cyarezwemo u Rwanda mu Rukiko rukorera muri Tanzania

Hamenyekanye icyemezo ku kirego cyarezwemo u Rwanda mu Rukiko rukorera muri Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.