Kuri uyu wa kane tariki 7 Ukwakira 2021 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku masaha ya Kigali (18h00’), ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi Stars) izakira ikipe y’igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Mu gihe Uganda Cranes itegerejwe mu mujyi wa Kigali, ubusesenguzi buba ari bwinshi ku mpande zombi kuko abanyamakuru baba baganira ku buryo babona amakipe yose.
Ni muri urwo rwego abanyamakuru bakora ikiganiro cya siporo kuri Radio &TV10 bicaye bakareba abakinnyi 23 bakwiye gusigara ku rupapuro rw’abazavamo abazakina na Uganda Cranes kuri uyu wa kane kuri sitade ya Kigali.
Muri aba bakinnyi, Bizimana Djihad urwaye COVID-19 yasimbuwe na Isaac Nsengiyumva ukina hagati muri Rayon Sports.
Abakinnyi 23 “10 Sports Urukiko” babona bakwiye gusigara ku rutonde:
Abanyezamu (3):
1.Emery MVUYEKURE (Tusker, Kenya),
2.BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
3.NDAYISHIMIYE Eric (Unattached)
Abugarira (9):
1.OMBORENGA Fitina (APR FC)
2.RUKUNDO Denis (As Kigali)
3.IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
4.RUTANGA Eric (Police FC)
5.RWATUBYAYE Abdul (FK Shkupi, Macedonia)
6.NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
7.NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
8.MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
9.MUTSINZI Ange (CD Trofense, Portugal)
Abakina hagati (7):
1.MUHIRE Kevin (Unattached)
2.RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
3.MUKUNZI Yannick (Sandvikens IF, Sweden)
4.NIYONZIMA Olivier (As Kigali)
5.TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
6.NIYONZIMA Haruna (As Kigali)
7.NSENGIYUMVA Isaac (Rayon Sports)
Abataha izamu ( 4):
1. KAGERE Medie (SIMBA SC)
2.TUYISENGE Jacques (APR FC)
3.HAKIZIMANA Muhadjir (POLICE FC)
4.MUGUNGA Yves (APR FC)