Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ubuyobozi bw’abafite ubumuga mu Rwanda bwagaragaje ikibazo bwahagurukiye ariko kitarakemuka uko byifuzwa

radiotv10by radiotv10
28/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ubuyobozi bw’abafite ubumuga mu Rwanda bwagaragaje ikibazo bwahagurukiye ariko kitarakemuka uko byifuzwa
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, ivuga ko mu myanzuro 11 yihaye gukora mu mwaka ushize, harimo umwe utaragezweho uko byifuzwaga, wo kugabanya abo muri iki cyiciro bagisabiriza.

Iyi Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, isanzwe ishinzwe kwita ku mibereho y’abo muri iki cyiciro, ivuga ko umwanzuro wa munani muri iyi 11 ari wo wavugaga ku kugabanya umubare w’abagisabiriza.

Gusa ngo intego yari yihawe ntiyagezweho uko byifuzwaga, nubwo uru rwego rutagaragaza umubare w’abakibeshejweho no gutegera amaboko abandi ndetse n’ababihagaritse.

Kimwe mu bishobora gukemura iki kibazo kimwe n’ibindi bikiri mu bafite ubumuga, ni ugushyigigikira ibikorwa byabo bibafasha kwiteza imbere mu buryo butaziguye.

Imibare y’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025 izakoresha miliyoni 892 111 151 Frw.

Nanone kandi iyi mibare igaragaza ko miliyoni eshatu ari zo zizashyirwa mu bikorwa byo kwita ku mibereho y’abafite ubumuga bakeneye ubufasha bwihutirwa, hakaba na miliyoni 120 Frw zizoherezwa mu Turere kugira ngo zifashe amakoperative y’abafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Emmanuel Ndayisaba; avuga ko aya mafaranga ari macye agereranyije n’ibibazo bihari.

Yagize ati “Kuba twarashishikarije abantu kwitabira kujya mu makoperative ntitubashe kubageraho vuba, ntabwo twaba turimo kubateza imbere. Ariya twari twasabye nubwo bitakunze; twari twasabye ko bayakuba gatatu ku buryo byibuze buri Karere twagaha miliyoni icumi cyangwa cumi n’ebyiri.”

Uru rwego rugaragaza ko mu mwaka w’ingengo wa 2023-2024 rwahawe miliyoni 895 959 709 Frw, amaze gukoreshwa ku rugero rwa 81%, gusa ntirwerekana umubare w’abantu bafite ubumuga bafashijwe kwiteza imbere.

Icyakora ngo miliyoni 400 frw zashowe mu kubaka uburyo bugaraza umubare nyawo w’abafite ubumuga mu Rwanda uzatuma hamenyekana ubufasha bushingiye ku bumuga aba baturage bafite.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 10 =

Previous Post

Hari gukorwa igenzura rizatahura Amakoperative ya baringa n’ayasinziriye

Next Post

Ntabwo bitugwirira: Umukinnyi w’Amavubi akigera i Kigali ahaye ubutumwa abakibashidikanyaho

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntabwo bitugwirira: Umukinnyi w’Amavubi akigera i Kigali ahaye ubutumwa abakibashidikanyaho

Ntabwo bitugwirira: Umukinnyi w’Amavubi akigera i Kigali ahaye ubutumwa abakibashidikanyaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.