Tariki 07 Mata, ni umunsi Isi yose yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ikifatanya n’Abanyarwanda kuzirikana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zishwe mu minsi 100. Bimwe mu Bihugu bihagararirwa n’abanyacyubahiro barimo Abakuru b’Ibihugu mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka, ndetse bigatanga n’ubutumwa bwo gukomeza Abanyarwanda.
Kuri iki Cyumweru tariki Indwi Mata 2024, mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’iminsi ijana yo Kwibuka.
Uyu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wanitabiriwe n’abanyacyubahiro baturutse mu Bihugu byo ku Migabane yose y’Isi, barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma barenga 10, abahoze ari Abakuru b’Ibihugu bagera kuri batanu, ndeste n’abayobora Imiryango Mpuzamahanga inyuranye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwamda, Dr Vincent Biruta, mu ijambo ryo guha ikaze abashyitsi bitabiriye uyu muhango, yashimiye abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baje kwifatanya n’Abanyarwanda, ndetse n’Ibihugu byoherereje u Rwanda ubutumwa byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’ibindi byo ku Migabane yose y’Isi.
Ku byicaro by’Imiryango Mpuzamahanga nk’Uw’Afurika Yunze Ubumwe, i Addis Ababa muri Ethiopia, habaye umuhango nk’uyu wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Bihugu bimwe na bimwe kandi, hanakozwe umuhango nk’uyu ndetse hanagaragazwa ibimenyetso ku Rwego rw’Igihugu, bigaragaza ko byifatanyije n’u Rwanda muri iyi minsi 100 rwinjiyemo.
Nko mu Buhindi ku kimenyetso cya Delhi’s Qutub Minar giherereye mu Mujyi wa Delhi, hacanywe amabara y’ibendera ry’u Rwanda, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Senegal, ku kimenyetso cyiswe Renaissance Africaine de Dakar, na ho hacanywe amabara y’Ibendera ry’u Rwanda ndetse n’amagambo ‘Kwibuka 30’ mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda.
Ku Munara wa Peace Tower uherereye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, na ho hacanywe amabara y’ibendera ry’u Rwanda.
Ku kirango cyiswe Amazon muri Benin, na ho hacanywe amabara y’ibendera ry’u Rwanda, mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Rwanda
Mu Buhindi
Muri Senegal
Muri Benin
Muri Canada
Mu Bufaransa
RADIOTV10