Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyabihu: Uko Polisi yatahuye magendu yafatiwe mu ikamyo nyuma y’uko abari bayirimo birutse

radiotv10by radiotv10
16/04/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyabihu: Uko Polisi yatahuye magendu yafatiwe mu ikamyo nyuma y’uko abari bayirimo birutse
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ryafashe amabalo 60 yinjijwe mu Gihugu mu buryo bwa magendu, arimo 52 yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, yari apakiye mu modoka yahagaritswe n’Abapolisi, abari bayirimo bagacika.

Iyi myenda ya caguwa yafashwe ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, irimo kandi amabalo 8 yafatiwe mu Karere ka Gicumbi, yari ifitwe n’umugore w’imyaka 40 ubwo yari mu modoka itwara abagenzi yerecyezaga mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ifatwa ry’iyi myenda, ryaturutse ku makuru yahawe Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro.

Yagize ati “Ryahawe amakuru ko hari imodoka ipakiye amabalo y’imyenda ya caguwa ya magendu yavaga mu Karere ka Nyabihu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, mu kuyihagarika nibwo abantu babiri bari bayirimo bakibona abapolisi bahise bayivamo bariruka baracika.”

Yakomeje agira ati “Abapolisi begereye iyo modoka basanga ipakiye amabalo menshi y’imyenda ya magendu, irimo n’ibyangombwa bya nyirayo, niko guhita batangira kumushakisha ku bufatanye n’abaturage, aza gufatirwa mu murenge wa Kanzenze wo mu Karere ka Rubavu ari naho asanzwe atuye.”

Ni mu gihe uyu wafashwe yemeye ko iyi modoka yari irimo magendu ari iye, ariko ko icyo gihe atari we wari uyitwaye, ahubwo ko yari yatije mugenzi we ariko ntiyagaragaza imyirondoro ye.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze, ibyo bafatanywe bishyikirizwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na bo.

Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage badahwema kugaragaza imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha no kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kuko biri mu bituma hakumirwa ibyaha n’abakekwaho guhungabanya umutekano bagafatwa bagakurikiranwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Basketball: Ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda ntizitabira irushanwa yahoze itegura

Next Post

Uwayoboye America wita uwo bahanganye ‘Umunyabitotsi’ yagaragaye mu rukiko agatotsi kamwibye

Related Posts

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze,...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

In today’s world, creativity is more than just a hobby, it’s a powerful tool for building independence, confidence, and income....

MTN Rwanda Surpasses 8 Million Subscribers and Accelerates Digital Inclusion Through Innovative Smartphone Initiatives

MTN Rwanda Surpasses 8 Million Subscribers and Accelerates Digital Inclusion Through Innovative Smartphone Initiatives

by radiotv10
05/11/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce its unaudited financial results for the nine-months period ended 30 September...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

IZIHERUKA

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops
AMAHANGA

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

by radiotv10
05/11/2025
0

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

05/11/2025
Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwayoboye America wita uwo bahanganye ‘Umunyabitotsi’ yagaragaye mu rukiko agatotsi kamwibye

Uwayoboye America wita uwo bahanganye 'Umunyabitotsi' yagaragaye mu rukiko agatotsi kamwibye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.