Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyemari wavuzwe mu batunze agatubutse mu Rwanda yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
17/04/2024
in MU RWANDA
0
Umunyemari wavuzwe mu batunze agatubutse mu Rwanda yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert wabaye umushoramari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rwa Rujugiro yamenyekanye mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024 rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata.

Aba hafi ya nyakwigendera Rujugiro Ayabatwa Tribert, bemeje amakuru y’urupfu rwe; ariko birinda kugira byinshi barutangazaho.

Rujugiro ukomoka mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yari amaze igihe aba hanze y’u Rwanda, ari na ho yitabiye Imana nyuma y’uko yari yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010.

Azwi cyane mu ishoramari ry’itabi, aho ari mu Banyarwanda bacye batunze uruganda rwaryo, akaba yaranakoze ibindi bikorwa by’ishoramari mu bucuruzi bujyanye n’imitungo itimukanwa nk’ubutaka n’inzu, yakoreye mu Bihugu binyuranye birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda na Kenya.

Uyu munyemari wari warahungiye mu Burundi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bavugwagaho kuba bafite agatubutse mu Rwanda.

Ishoramari rye ryaje guhura n’ibibazo nyuma y’uko bigaragaye ko yanyerezaga imisoro, ndetse umwe mu mitungo ye, inyubako iherereye mu Mujyi yakunze no kumwitirirwa [Kwa Rujugiro] iza gutezwa cyamunara.

Nyuma yo kuva mu Rwanda bikavugwa ko yaje kujya mu Bihugu binyuranye birimo Afurika y’Epfo, yavuzweho gukorana n’umutwe wa RNC uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse akaba ari umwe mu bawuteye inkunga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 1 =

Previous Post

Zimbabwe: Abagore bazomereye Madamu wa Perezida yabakoreye icyakoze benshi ku mutima

Next Post

Hatangajwe ibyumvikanamo urujijo ku cyataye itumbagira ry’igiciro cy’umuceri w’umu-Tanzania

Related Posts

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

by radiotv10
08/05/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, aravugwaho...

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

by radiotv10
08/05/2025
0

Perezida Paul Kagame akaba n’umukunzi w’ikipe ya Arsenal, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, bakurikiye umukino...

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

by radiotv10
08/05/2025
0

Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X yanditseho ubutumwa asaba Polisi y’u Rwanda kumujyana mu Kigo Ngororamuco cy’Iwawa ngo kuko...

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

by radiotv10
08/05/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ntibakozwa iby’amafaranga yasabwe buri rugo yo kugura imodoka...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

by radiotv10
08/05/2025
0

Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ mu bikorwa birimo filimi no mu biganiro akunze gutanga, watawe muri yombi, hatangajwe ko...

IZIHERUKA

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi
MU RWANDA

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

by radiotv10
08/05/2025
0

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

08/05/2025
Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

08/05/2025
Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

08/05/2025
Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

08/05/2025
Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

08/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ibyumvikanamo urujijo ku cyataye itumbagira ry’igiciro cy’umuceri w’umu-Tanzania

Hatangajwe ibyumvikanamo urujijo ku cyataye itumbagira ry’igiciro cy’umuceri w’umu-Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.