Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hatanzwe umucyo ku by’umuhanzi watunze agatoki Kompanyi ko itahiguye isezerano yamuhereye imbere y’imbaga

radiotv10by radiotv10
19/04/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hatanzwe umucyo ku by’umuhanzi watunze agatoki Kompanyi ko itahiguye isezerano yamuhereye imbere y’imbaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Yago Pon Dat uherutse kumurika album ye ya mbere mu gitaramo yanaherewemo ikibanza na Kompanyi imwe ibigurisha, yavuze ko yategereje uwo mutungo yemerewe, amaso agahera mu kirere, mu gihe iyi kompanyi yo ivuga ko yiteguye guhigura iri sezerano ariko ko uyu muhanzi na we hari ibyo atubahirije.

Yago Pon Dat usanzwe ari n’umunyamakuru wibanda ku biganiro akora kuri YouTube Channel ye izwi nka Yago TV, mu mpera z’umwaka ushize yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Suwejo’.

Igitaramo yamurikiyemo iyi album cyabaye tariki 22 Ukuboza 2024, muri Camp Kigali, cyaranzwe na byinshi, birimo n’abantu bafataga umwanya bakagira icyo bavuga by’umwihariko bashimira uyu muhanzi wamuritse album amaze umwaka umwe yinjiye muri muzika.

Tumwe mu dushya twaranze iki gitaramo, harimo kuba uyu muhanzi Yago yarahawe ikibanza na Kompanyi isanzwe ibicuruza yitwa Marchall Real Estate, yamwemereye ubutaka bwo kubakaho mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko uwari uyihagarariye anyuzwe n’uburyo yitwaye ku rubyiniro.

Nyuma y’amezi ane, Yago yahishuye ko iki Kibanza cyabaye nka ya mahembe ya rya tungo ryo mu rugo, ngo kuko yategereje ko agihabwa amaso agahera mu kirere.

Mu butumwa Yago yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Company yitwa Marchal Real Estate yatwemereyee ikibanza mu Mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album (Suwejo) Amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa ni ko mukora?”

Uyu muhanzi wagaragaje ko asa nk’uwihebye ko atazabona uyu mutungo utimukanwa yemerewe n’iyi kompanyi, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Bimaze iki kwemera ikintu imbere y’imbaga ntugisohoze?”

Ubuyobozi bwa Marchall Real Estate bwamenyesheje uyu muhanzi ko mu gitaramo cye, hakozwe amakosa, kuko hari ibyo bavugiyemo bikwiye kuzubahirizwa kugira ngo ahabwe ubwo butaka yemerewe.

Mu butumwa busubiza ubw’uyu muhanzi, Marchall Real Estate yagize iti “Iwawe Twakorewe amakosa. Umuyobozi wa Marchall Real Estate yakubwiye ko ikibanza uzakimurikirwa ku munsi tuzamurikaho inyubako twubakiye umuturage utishoboye i Bugesera.”

Ubutumwa bwa Marchall Real Estate bukomeza bugira buti “Ukwiye gutegura Team yawe ikaganira natwe. Twaguteye inkunga mu buryo bwa cash. Umuco wo gushima no kwihangana bikurange.”

Ubwo uhagarariye Marshall Real Estate yemereraga Yago ikibanza mu Mujyi wa Kigali

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − twelve =

Previous Post

Umucyo ku kibazo cy’umuceri cyazamuye impaka n’inkuru nziza ku batakaga itumbagira ry’ibiciro byawo

Next Post

Ibisobanuro bizanye ingingo nshya ku itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryateje impaka ku ‘kutanduza kaburimbo’

Related Posts

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuhanzikazi Alyn Sano yabajijwe niba akiri isugi, abanza gutungurwa no kuba uwari ubimubajije atinyuka kubimubaza, amusubiza na we amubaza niba...

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

by radiotv10
09/12/2025
0

In Kigali today, many young people are rewriting what it means to work, hustle, and build a future. The city...

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

by radiotv10
06/12/2025
0

Korali Ambassadors of Christ iri mu zifite amazina akomeye mu Rwanda, yatangiye ibikorwa byo kwizihiza imyaka 30 imaze ibayeho, mu...

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

by radiotv10
05/12/2025
0

Uyu mukinnyi wa filime w'Umuyapani, Cary-Hiroyuki Tagawa wamenyekanye cyane akina nk’umuntu w’umugome wakinnye filimi zinyuranye zirimo iyitwa 'Mortal Kombat', yitabye...

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

by radiotv10
05/12/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano umaze iminsi agarukwaho nyuma yuko hasakaye amashusho y’urukozasoni ye n’umukunzi we, yagaragaje ifoto ari...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro bizanye ingingo nshya ku itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryateje impaka ku ‘kutanduza kaburimbo’

Ibisobanuro bizanye ingingo nshya ku itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryateje impaka ku ‘kutanduza kaburimbo’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.