Ku mwaro w’Inyanja mu majyaruguru y’u Bufaransa, hatoraguwe imirambo itanu y’abimukira, barimo umwana w’imyaka itanu, ndetse hatabarwa abandi 110 bari mu bwato buto, bari bagiye kuhasiga ubuzima.
Ibi byabereye ahitwa Wimereaux, mu majyaruguru y’Igihugu cy’u Bufaransa mu ijoro rishyira ku wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, ubwo aba bimukira bageragezaga kwerecyeza mu Bwongereza.
Imirambo yatoraguwe, uretse uwo mwana w’imyaka ine, harimo abagabo batatu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 40 ndetse n’umugore umwe uri mu kigero cy’imyaka 30.
Ibinyamakuru byo mu Bufransa birimo Voix Du Nord, byatangaje ko hahise hatangira ibikorwa by’ubutabazi bwifashishije indege za Kajugujugu, bugamije gushakisha ko nta bimukira baba bahagamye mu Nyanja rwagati, biza kurangira kuri uyu wa Kabiri habonetse abimukira 110 bari mu bwato buto bwari bwahagamye.
Nyuma y’uko aba bimukira babonetse, hahise hakorwa igikorwa cyo kubatabara, hifashishiwe indege y’igisirikare cy’u Bufaransa, yabajyanye aho bagiye guherwa ubutabazi bw’ibanze.
Ibi bibaye nyuma y’amasaha macye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rish Sunak atangaje ko Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu, yamaze kwemeza umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ni umugambi Guverinoma y’u Bwongereza yinjiranyemo n’u Rwanda, ugamije kurengera ubuzima bw’abikumira bakomeje gusiga ubizima mu nyanja.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10