Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje impamvu rutagwa mu ikosa ry’ikirego gishya America yarushinje gukorera muri Congo

radiotv10by radiotv10
26/04/2024
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
U Rwanda rwagaragaje impamvu rutagwa mu ikosa ry’ikirego gishya America yarushinje gukorera muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwamaganye ikirego cyazamuwe na Leta Zunze Ubumwe za America ko ingabo zarwo zarashe ku za MONUSCO muri DRC, ruvuga ko ntakuntu zakora ibyo kandi zitari muri iki Gihugu, ndetse rusobanura ko ruhora rutanga umusanzu mu bikorwa by’amahoro n’ibya UN, bityo ko rutahindukira ngo runyuranye n’uyu murongo.

Ibi byavugiwe mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, yateranye ku ya 24 Mata 2024, aho kashyikirijwe raporo y’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango mu karere k’ibiyaga bigari.

Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye, bongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu gihe rwo rutahwemye kubihakana.

Uhagarariye USA, yagize ati “M23 ishyigikiwe n’u Rwanda ndetse n’Ingabo z’u Rwanda ikomeje gufata ibice byinshi bya Congo Kinshasa, ndetse hari impungenge ko igihe cyose yafata n’ahandi. Leta Zunze Ubumwe za America zirasaba u Rwanda guhagarika ubufasha ruha M23 ndetse igakura ingabo zayo zoze ku butaka bwa Congo.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda kandi rugomba guhagarika kurasa ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye.”

Uhagarariye u Bwongereza, na we yavuze ko iki Gihugu “gihangayikishijwe n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo ndetse no hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Turasaba ko hashyirwaho ibindi bihano kuri M23. Turasaba ubuyobozi bw’i Kigali na Kinshasa kujya mu biganiro. Turasaba kandi Perezida Pagame na Tshisekedi kujya mu biganiro bihagarika ibyo bibazo.”

Uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we yagize ati “dushyira mu bikorwa amasezerano twiyemeje mu byo kurinda amahoro n’umutekano ariko u Rwanda nta na kimwe rwubahiriza. Ikimenyetso ni uko bari ku butaka bwa Congo ubu tuvugana.”

Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yavuze ko ibyo birego ari ibihimbano, kuko ibyo bashinje u Rwanda, rudashobora kubikora.

Yagize ati “Ibirego by’uko u Rwanda rugaba ibitero kuri MONUSCO nta shingiro bifite, ni ibinyoma. Ni ugute u Rwanda rwagaba icyo gitero kuri MONUSCO kani rutariyo, kandi muri iyi nteko mufite ibimenyetso bigaragaza ko izi ngabo zahunze ibitero by’ingabo za Congo, Wazalendo n’iz’Umuryango wa SADC.”

Yakomeje agira ati “Abasirikare bacu bitangiye mu mahanga barinda umutekano w’abasivile, ntidushobora gutera ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe dufite umuhingo wo kugira abasirikare benshi barinda umutekano ku isi. U Rwanda rwemeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro kubera ko twizera ko ubufatanye bw’Ibihugu by’aka karere bushobora kuzana igisubizo cya politike kirambye mu karere, ndetse turacyizeye ko ibiganiro bishobora kuzana igisubizo.R

U rwanda kandi rwasabye Ibihugu byari biteraniye muri iyi Nteko guhagurukira umutwe wa FDLR kuko ari wo ntandaro y’umutekano mucye umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 1 =

Previous Post

Icyifuzo cyakunze gutangwa mu bizamini bya ‘Permis’ cyasubijwe

Next Post

Igihugu cyahaye Ukraine misile za kirimbuzi cyabitanzeho amakuru arambuye

Related Posts

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

IZIHERUKA

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi
MU RWANDA

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihugu cyahaye Ukraine misile za kirimbuzi cyabitanzeho amakuru arambuye

Igihugu cyahaye Ukraine misile za kirimbuzi cyabitanzeho amakuru arambuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.