Guhera saa cyenda z’igicamunsi saa cyenda ku masaha y’i Kigali (15h00’) biraba ari saa kumi mu gihugu cya Uganda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi Stars irahura na Uganda Cranes mu mukino w’umunsi wa kane w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.
Amavubi Stars arakina uyu mukino abizi neza ko abanyarwanda babajwe no gutsindwa na Uganda i Kigali igitego 1-0 mu mukino wakinwe kuwa kane tariki 7 Ukwakira 2021.
Mashami Vincent umutoza mukuru w’Amavubi Stars yagiye muri Uganda adafite Ombolenga Fitina ukina inyuma ahagana iburyo bitewe n’uko yagize ikibazo cy’imvune mu mukino ubanza agasimburwa na Rukundo Dennis ukinira AS Kigali.
Uganda Cranes barakina uyu mukino badafite Khalid Aucho wari kapiteni i Kigali kubera ko yujuje amakarita atatu y’umuhondo.
Mu myitozo ya nyuma Amavubi Stars yakoze kuri uyu wa gatandatu ku kibuga cya St Mary’s kiri mu gace ka Kitende, ntabwo yabonetsemo Raphael York urwaye ibicurane gusa umukino ashobora kuwukina nk’uko amakuru ava muri Uganda abihamya.
Abakinnyi 11 b’u Rwanda barusha abandi amahirwe yo kubanza mu kibuga ni; Emery Mvuyekure (GK), Rukundo Dennis, Nirisarike Salomon, Rwatubyaye Abdul, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Sefu, Muhire Kevin, Niyonzima Haruna, Raphael York, Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge.
Mashami Vincent ayoboye imyitozo ya nyuma
Muri iri tsinda rya gatanu u Rwanda rurimo, Amavubi Stars afite inota rimwe yakuye mu kunganya na Harambee Stars ya Kenya igitego 1-1 kuko batsinzwe na Mali (1-0) mbere yo gutsindwa na Uganda igitego 1-0.
Kugeza magingo aya, Mali ni iya mbere n’amanota arindwi, Uganda ni iya kabiri n’amanota atanu, Amavubi Stars afite inota rimwe ku mwanya wa kane mu gihe Kenya ari iya gatatu n’amanota abiri.
Nishimwe Blaise ukina hagati muri Rayon Sports ategereje umwanya
Kalisa Jamir imbere ya Nirisarike Salomon
Muhire Kevin imbere ya Meddie Kagere na Hakizimana Muhadjiri