Igitego cya Fahad Bayo Abdul Aziz cyo ku munota wa 22 w’umukino cyafashije Uganda Cranes kongera gutsinda Amavubi Stars mu mukino w’umunsi wa kane w’imikino y’amatsinda y’ibihugu mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isin kizabera muri Qatar mu 2022.
Ni Aamavubi Stars yakinaga umukino wo kwishyura hagati yayo na Uganda Cranes nyuma y’iminsi itatu atsinzwe na Uganda igitego 1-0 mu mukino ubanza wakiniwe kuri sitade ya Kigali tariki ya 7 Ukwakira 2021. Fahad Bayo Abdul Aziz niwe wongeye kureba mu izamu nk’uko yabikoze mu mukino ubanza.
Mashami Vincent umutoza mukuru w’Amavubi Stars yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yabanjemo mu mukino wabaye kuwa kane ashyiramo Yannick Mukunzi akuramo Niyonzima Olivier Sefu mu gihe Mutsinzi Ange Jimmy yabanjemo mu mwanya wa Rwatubyaye Abdul. Rukundo Dennis yabanjemo mu mwanya wa Ombolenga Fitina.
Muri rusange abakinnyi b’u Rwanda babanje mu kibuga ni; Emery Mvuyekure (GK), Rukundo Dennis, Nirisarike Salomon, Mutsinzi Ange Jimmy, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Raphael York, Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge.
Muri iri tsinda rya gatanu u Rwanda rurimo, Amavubi Stars afite inota rimwe yakuye mu kunganya na Harambee Stars ya Kenya igitego 1-1 kuko batsinzwe na Mali (1-0) mbere yo gutsindwa na Uganda igitego 1-0 inshuro ebyiri.
Kugeza magingo aya, Mali ni iya mbere n’amanota arindwi, Uganda ni iya kabiri n’amanota umunani, Amavubi Stars afite inota rimwe ku mwanya wa kane mu gihe Kenya ari iya gatatu n’amanota abiri.