GATSIBO: Aborozi barataka igihombo baterwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu borozi bo mu murenge wa Gitoki baravuga ko bqgushwa mu gihombo no kuba nta muriro w’amashanyarazi bafite.

Ni ikibazo bahurizaho n’abaturanyi babo nabo bavuga ko bagikora urugendo rwamasaha abiri bajya gushaka serivisi ziwukenera mu yindi mirenge.

Izindi Nkuru

Rutagarama Apolo atuye mu mudugudu wa Rukiri ,Akagari ka Nyamirama umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo,ari naho akorera ubworozi bw’inka.

Avuga ko  n’ubwo aba yashoye imbaraga n’amafaranga menshi ,ariko ngo ahura n’igihombo giturutse kukutagira umuriro wamashanyarazi kandi ngo amapoto awujyana ahandi ashinze Ku rugo rwe.

Ati ” Ubu  umbona mpura n’igihombo  gikabije  kubera kutagira umuriro . Nk’ubu hari ubwo ku ikusanyirizo batakira amata bikaba ngombwa ko nyabika nkazayagemura bukeye,ariko kuko nta byuma bikonjesha mfite ubwo ayo ahita apfa,ngahomba gutyo kandi sinagura firigo nta muriro.”

Kimwe n’abaturanyi be bavuga ko kuba nta muriro bafite ngo bituma bamara amasaha agera kuri abiri bajya gushaka serivisi ziwushamikiyeho mu yindi mirenge,bakibaza impamvu insiga ziwujyana ahandi zica hejuru yingo zabo ariko no bakawumva nkumugani.

Ati ” Ubu iyo dukeneye umuriro  wa telefone  tugomba kujya mu murenge wa Kabarore,kandi kugerayo ni amasaha abiri,rwose dukwiye gufashwa.”

Umuyobozi wumurenge wa Gitoki Mushumba John vuga ko habanje guherwa Ku duce tutagiraga na mucye ariko ngo naba Umwaka utaha wingengo yimari  uzasiga bawufitw.

Ati “Twahereye ku duce tutagiraga na muke ,ariko n’abo bihangane umwaka utaha w’ingengo y’imari tuzabaheraho biri muri gahunda.”

Aba borozi bavuga ko iki gihombo gituruka  ku kutagira umuriro w’amashyanyarazi ngo kibatera igihombo  ku buryo bukomeye kandi budapfa kugaragarira buri wese.

Urugero nka Rutagarama avuga ko ku munsi akama nibura litiro 200 z’amata ngo hari ubwo  ayajyana ku ikusanyirizo agasanga ntibarikuyakira bikaba ngombwa ko ayagarura mu rugo. Iyo bigenze gutyo ngo aba asabwa kuyabika mu cyuma gikonjesha kugira  adapfa, ariko kuko nta muriro  ntabwo icyo cyuma yagitunga, ubwo ngo nta kindi ahita apfa kuko atabadha kuyabika.

Ubwo iyo bibaye inshuro imwe , mu gihe litiro yari kuyigurirwa ku mafranga 250 ,ubwo  litiro 200 zihwanye n’igihombo  cy’ibuhumbi 50.

Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru