Sunday, June 1, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’uko M23 itegujwe kotswaho umuriro yagaragaje ko aho igenzura amahoro ahinda

radiotv10by radiotv10
07/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Nyuma y’uko M23 itegujwe kotswaho umuriro yagaragaje ko aho igenzura amahoro ahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wategujwe na SADC ko ugiye kugabwaho ibitero simusiga byo kuwurandura, wo ukomeje kugaragaza ko mu bice ugenzura, abaturage baryama bagasinzira, ndetse ko babayeho neza kurusha mbere.

Itangazo riteguza M23 ko igiye kugabwaho ibitero byo kuyitsinsura, ryasohowe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024.

Iri tangazo ry’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC ryagiraga riti “SAMIDRC ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bagiye gukora ibikorwa bya gisirikare byo kurandura inyeshyamba za M23, bagarure amahoro n’umutekano mu rwego rwo kuzana umwuka mwiza ndetse no kurinda abasivile n’ibyabo ko byagabwaho ibitero.”

M23 itaragira icyo ivuga kuri iri tangazo riyiburira, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, ikomeje kugaragaza ko amahoro ahinda mu bice igenzura.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Mbere, bugaragaza “Abanyeshuri bo mu bice byabohowe, bari gukora ibizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, bari mu kizamini cyanditse.”

Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto n’amashusho bigaragaza abanyeshuri bari gukora ibizamini banahabwa amabwiriza y’ibizamini, bwakurikiwe n’ubundi bwashyizwe hanze na Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi, bugaragaza ubuyobozi bwa M23 bwasuye abarwayi bari mu bitaro, bunabashyiriye bimwe mu byo bakenera.

Ni igikorwa M23 ivuga ko cyari kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 12 y’ivuka ry’uyu mutwe, aho Lawrence Kanyuka yagize ati “Mu kuzirikana isabukuru yayo [M23] kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, hakozwe igikorwa cy’urukundo cyo gusura abarwayi cyateguwe n’Ibitaro Bikuru by’Icyitegererezo bya Rutshuru.”

Ni igikorwa cyakozwe na bamwe mu barwanyi ba M23 bari kumwe n’abakada b’uyu mutwe ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze muri Teritwari ya Rutshuru.

Amashusho n’amafoto byashyizwe hanze na M23, bigaragaza abarwanyi b’uyu mutwe, bari guha bimwe mu bikoresho by’ibanze abarwariye muri ibi Bitaro.

Abanyeshuri bo mu bice bigenzurwa na M23 bari mu bizamini bya Leta
Basuye abarwayi mu Bitaro babaha iby’ibanze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Kenya: Hari igikorwa cyasubukuwe nyuma y’ibyumweru bibiri gihagaze kubera imyuzure

Next Post

Perezida Kagame yasangije urubyiruko uko ibitekerezo bye byari bimeze ku myaka 15 byarubera isomo

Related Posts

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23

by radiotv10
31/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko bwagiranye ibiganiro byiza na Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

by radiotv10
30/05/2025
0

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kugaruka muri iki Gihugu byumwihariko mu mujyi wa Goma...

Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo

Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo

by radiotv10
30/05/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bari kugenzura uduce twinshi twa Gurupoma ya Ikobo muri Teritwari ya Walikare, nyuma y’iminsi itatu y’imirwano yari...

Menya igikorwa cya mbere Joseph Kabila yagaragayemo kuva yagera i Goma

Menya igikorwa cya mbere Joseph Kabila yagaragayemo kuva yagera i Goma

by radiotv10
29/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamaze kugera mu bice bigenzurwa...

Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

by radiotv10
29/05/2025
0

Umukandida uri guhatanira kuba Umudepite ahagarariye Ishyaka CNDD-FDD mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yatawe muri yombi avuye mu nama....

IZIHERUKA

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23
AMAHANGA

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23

by radiotv10
31/05/2025
0

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

31/05/2025
Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

30/05/2025
Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo

Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo

30/05/2025
Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

30/05/2025
Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

30/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yasangije urubyiruko uko ibitekerezo bye byari bimeze ku myaka 15 byarubera isomo

Perezida Kagame yasangije urubyiruko uko ibitekerezo bye byari bimeze ku myaka 15 byarubera isomo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.