Thursday, August 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa intwaro zasanganywe uwari Umudepite mu Nteko y’u Rwanda ukurikiranyweho kuzitunga atabyemerewe

radiotv10by radiotv10
14/05/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Haravugwa intwaro zasanganywe uwari Umudepite mu Nteko y’u Rwanda ukurikiranyweho kuzitunga atabyemerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Eugène Barikana wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri iyi manda igiye kurangira, yatawe muri yombi nyuma yo kwegura, akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Intwaro akekwaho gutunga zamenyekanye.

Itabwa muri yombi rya Eugène Barikana, ryatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, nyuma y’uko ritangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Uru Rwego rwatangaje ko Barikana yatawe muri yombi “Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
RIB ivuga ko mu bisobanuro bitangwa n’uyu wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, “avuga ko yazitunze [intwaro yasanganywe] akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.”

Eugène Barikana, nyuma yo gutabwa muri yombi, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yabonyemo izo ntwaro n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

 

Intwaro yasanganywe zamenyekanye

Amakuru avuga ko intwaro zasanganywe uyu wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, harimo Grenade imwe ndetse n’igikoresho kibamo amasasu kizwi nka Magazine, cy’imbunda y’urugamba izwi nka AK 47.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaboneyeho gutanga ubutumwa, rwibutsa Abaturarwanda ko “gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije na yo uwo ari we wese aba akoze icyaha ndetse  akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.”

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

ITEGEKO N° 56/2018 RYO KU WA 13/8/2018 RYEREKEYE INTWARO

Ingingo ya 3: Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda

Gutunga imbunda, ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Kugendana imbunda, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda , Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bitangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 70: Gutunga intwaro, guhindura ibimenyetso byayo, kwinjiza mu gihugu, gutunda, gucuruza, gukora cyangwa gukwirakwiza intwaro cyangwa ibice byazo

Umuntu wese utunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uhindura ibimenyetso biranga intwaro mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese winjiza, utunda, ucuruza, ukora n’ukwirakwiza, mu buryo butemewe n’amategeko, ku buryo ubwo ari bwo bwose, intwaro cyangwa ibice byazo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n’icya kabiri (2) by’iyi ngingo bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Bwa mbere umukunzi w’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya ukunzwe mu Rwanda yagize icyo amuvugaho

Next Post

Ikoranabuhanga rya gisirikare ryakwifashishwa mu bihe by’intambara ntirihungabanye ikiremwamuntu riri guhugurwaho mu Rwanda

Related Posts

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi...

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera...

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

by radiotv10
07/08/2025
1

Inzego z'iperereza mu Karere ka Nyanza zicumbikiye abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Rwabicuma muri...

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

by radiotv10
07/08/2025
0

Across university campuses in Rwanda, a quiet revolution is taking place one powered by Artificial Intelligence (AI). Tools like ChatGPT...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Staff (CDS) of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, today hosted a delegation from the...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

07/08/2025
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

07/08/2025
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

07/08/2025
Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

07/08/2025
Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

07/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikoranabuhanga rya gisirikare ryakwifashishwa mu bihe by’intambara ntirihungabanye ikiremwamuntu riri guhugurwaho mu Rwanda

Ikoranabuhanga rya gisirikare ryakwifashishwa mu bihe by’intambara ntirihungabanye ikiremwamuntu riri guhugurwaho mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.