• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe yabaye iya 8 muri Shampiyona y’u Rwanda yakoze igikorwa cyo kwishimira kwesa umuhigo (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
17/05/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe yabaye iya 8 muri Shampiyona y’u Rwanda yakoze igikorwa cyo kwishimira kwesa umuhigo (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju, bwakoze igikorwa cyabuhuje n’abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe, mu kwishimira uko yitwaye mu mikino ya Shampiyona y’umupira w’Amaguru ya 2023-2024, nko kuba yaraje mu icumi ya mbere.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024 mu Karere ka Nyamagabe aho iyi kipe ikomoka isanzwe inafashwa n’aka Karere.

Perezida w’Amagaju, Nshimyuremyi Jean Paul yavuze ko intego bari bihaye mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 utangira, ari iyo kuza mu makipe umunani ya mbere kandi ikaba yaragezweho.

Nshimyuremyi Jean Paul yavuze ko iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kwishimira ko iyi ntego yagezweho, no gushimira abakinnyi babigizemo uruhare.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadée yashimiye uko ikipe yitwaye, anagaruka ku kongera Ingengo y’Imari.

Yanagarutse kandi ku bikorwa biteganywa n’iyi kipe, birimo kubaka Sitade ndetse n’igikorwa giteganyijwe umwaka utaha cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 90 ishize iyi kipe ivutse.

Muri iki gikorwa kandi habayeho umwanya wo gushimira abakinnyi bitwaye neza muri iyi kipe y’Amagaju barimo Rukundo Abdoul Rahman wayitsindiye ibitego byinshi.

Ni igikorwa cyahuje ubuyobozi bw’Amagaju n’abakinnyi
Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye abakinnyi

Umukinnyi witwaye neza yashimiwe

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 11 =

Previous Post

Inkuru y’akababaro mu ikipe ya Kiyovu Sports

Next Post

Uko kwakira kandidatire ya Perezida Kagame mu Matora azabaho bwa mbere manda ari imyaka 5 byagenze

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Uko kwakira kandidatire ya Perezida Kagame mu Matora azabaho bwa mbere manda ari imyaka 5 byagenze

Uko kwakira kandidatire ya Perezida Kagame mu Matora azabaho bwa mbere manda ari imyaka 5 byagenze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.