Friday, November 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iyaba twashobora gukora byinshi n’ahandi- Perezida Kagame afungura inyubako ya Radiant yatwaye Miliyari 22Frw

radiotv10by radiotv10
23/05/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Iyaba twashobora gukora byinshi n’ahandi- Perezida Kagame afungura inyubako ya Radiant yatwaye Miliyari 22Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko atari ngombwa gushimira Leta korohereza abashoramari gukora ibikorwa by’iterambere nk’inyubako yujujwe na Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant, kuko ari inshingano zayo, ahubwo ko iyaba byashobokaga ngo bikorerwe n’ibindi bigo no mu bindi bice by’Igihugu.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako izakoreramo icyicaro gikuru cya Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant Insurance Company Ltd yubatse mu Mudugudu wa Imena mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko igikorwa nk’iki cy’iterambere, ari kimwe mu byo Igihugu cyifuza kugira kuko bikizanira amahirwe mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere ubukungu bwacyo.

Ati “Amafaranga yagiye kuri iyi nyubako n’ibindi, ni byo twifuza kubona mu Gihugu cyacu, yaba muri uyu mujyi mu murwa mukuru, n’ahandi mu Ntara no mu Turere, turashaka kubona ishoramari ritera imbere, ibikorwa by’iterambere by’ubukungu bigenda neza.”

Perezida Kagame yavuze ko ari inshingano za Leta mu gufasha abikorera kugera ku bikorwa nk’ibi, yaba mu gushyiraho amategeko ndetse na Politiki byorohereza abashoramari.

Yavuze ko hari ibibazo bikiriho koko, yizeza ko iyo bimenyekanye ibishoboka bishakirwa umuti, bikajya ku ruhande kugira ngo abikorera bakomeze gukorera mu mwuka uborohera.

Perezida Kagame avuga ko yaba inzego za Leta ndetse n’iz’abikorera, iteka baba bafite ibyo bagomba gukora kugira ngo ishoramari nk’iri rigende neza kandi rigirire akamaro abaturage.

Yavuze ko Leta ihora ifite izo nshingano zo korohereza no gufasha ishoramari nk’iri gukorera ahantu heza, kandi ikabikora itagamije gushimirwa.

Ati “Ibyo kuvuga ko twagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bishoboka, mukimuka aho mwari muri mukaza aha biteza imbere ibikorwa kurusha, n’ubundi ni yo nshingano dufite, iyaba twashoboraga gukora byinshi no ku bandi n’ahandi, byadushimisha.”

Nanone kandi kuba sosiyete nk’iyi yarabashije kubyaza umusaruro amahirwe y’ibyo yafashijwemo na Leta, na byo ari ibyo gushimira.

Ati “Ni byiza ko mutapfushije ubusa iyo nkunga mwatewe, ibikorwa hano birivugira, uru ni urugero, kuba njye naje hano gufatanya namwe gufungura iyi nyubako byari ukubashyigikira ariko no kugira ngo n’abandi barebereho, bibe urugero no mu bindi bikorwa nk’ibi cyangwa n’ibindi bitandukanye bishoboka.”

Inyubako ya Radiant inogeye ijisho

Yashimye uburyo yubatswe

Perezida Kagame yavuze ko yashimye iki gikorwa, avuga ko nubwo atatembereye muri iyi nyubako yose, ariko yabonye igaragara neza, ariko ko naramuka agize icyo abona cyo kunenga azakibwira ubuyobozi bw’iyi sosiyete.

Avuga ko akunda kunenga iyo abonye ibitanoze, ariko ko biba bigamije kugira ngo ibikwiye gukosorwa bikosorwe. Ati “Kunenga ntabwo ari ukutanyurwa, kunenga ni ukugira ngo ibikorwa birusheho kumera neza, ntakindi biba bigamije.”

Avuga ko mu rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda, hari intambwe ishimishije igaragara yatewe, kandi ko byagiye bigerwaho kubera kugenda habaho kunoza no kwibutswa ibyo abantu bakwiye gukora neza.

Ati “Hari ubwo ikintu gikozwe neza n’igikozwe nabi kandi ubundi biri mu ntera imwe, hari ubwo ikiguzi cyabyo kiba kingana. Ushobora kubaka inzu nziza nk’iyi, ukaba uyibona ko ari nziza nk’uku, undi akubaka indi isa nk’iyi biteye kimwe, bifite urugero rumwe, ibivuyemo ntibise kandi byatwaye amafaranga angana.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko agenda anabigaragaza mu zindi nzego atari mu bikorwa remezo gusa nk’ibi, ariko byose biba bigamije kugira ngo ibikosorwa bikosorwe, kuko iyo bidakosowe bigira ikiguzi kindi bitwara, cyangwa ingaruka bizana.

Ati “Ariko muri ibyo byose ndashima ko mwakoze iki gikorwa ndetse n’imirimo mukora yatumye mushobora ibi, n’ibizakorerwamo n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko atazahwema gushyigikira abandi bakora ibyiza nk’ibi, kuko biba bigamije ineza y’abaturage ndetse bikazanira n’inyungu ubukungu bw’Igihugu.

Iyi nyubako izakoreramo icyiciro Gikuru cya Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant, ifite agaciro ka miliyari 22 Frw, ikaba yarubatswe mu gihe cy’imyaka itanu. Izanakoreramo kandi ibindi bigo by’ubucuruzi nk’Amabanki ndetse n’ibindi.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro iyi nyubako
Umukuru w’u Rwanda avuga ko ibikorwa nk’ibi ari byo Igihugu cyifuza

Iyi nyubako ifite agaciro ka miliyari 22 Frw

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Umunyarwenya uzwi mu Rwanda na we yatanze kandidatire ngo azahatanire kuba Umudepite

Next Post

Hatangajwe undi muti ugiye kuvugutirwa ikibazo cy’ibirombe bihitana ubuzima bwa bamwe mu Rwanda

Related Posts

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

by radiotv10
13/11/2025
0

Sosieye y’Abafaransa itunganya ikanacuruza ibijyanye n’ingufu, TotalEnergies yinjiye mu bufatanye na DelAgua mu mushinga wo gukwirakwiza amashyiga ya kijyambere ku...

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

by radiotv10
13/11/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yateguje ko mu bihe biri imbere abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite amikoro make bazajya...

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

by radiotv10
13/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba arenga miliyoni 17 Frw mu bujura bumaze iminsi buvugwa...

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umurambo w’umugabo utamenyekana imyirondoro, wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi ku gice cyo mu Kagari k'Urugarama mu Murenge wa Gahini mu...

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

by radiotv10
13/11/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, bavuga ko bagiye bacibwa intege babwirwa ko ayo masomo asuzuguritse, kandi ko akazi...

IZIHERUKA

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua
IMIBEREHO MYIZA

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

by radiotv10
13/11/2025
0

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

13/11/2025
Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe undi muti ugiye kuvugutirwa ikibazo cy’ibirombe bihitana ubuzima bwa bamwe mu Rwanda

Hatangajwe undi muti ugiye kuvugutirwa ikibazo cy’ibirombe bihitana ubuzima bwa bamwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.