Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe icyari cyabeshywe Abanya-Uganda 23 bari bagiye gucuruzwa mu Gihugu cyo muri Asia

radiotv10by radiotv10
27/05/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hatangajwe icyari cyabeshywe Abanya-Uganda 23 bari bagiye gucuruzwa mu Gihugu cyo muri Asia
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage 23 bo muri Uganda, batabariwe muri Myanmar aho bari bagiye gukorerwa igikorwa cy’icuruzwa ry’abantu, bakaba basubijwe mu Gihugu cyabo, hatangajwe icyo bari bizejwe cyatumye bisanga muri iki Gihugu cyo ku Mugabane wa Asia.

Aba baturage b’Abanya-Uganda 23, basubijwe mu Gihugu cyabo ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 23 Gicurasi 2024, aho bari bari i Tachileik muri Myanmar.

Aba baturage bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe bakuwe muri iki Gihugu cya Myanmar aho bari bagiye gukorerwa iki gikorwa cy’icuruzwa ry’abantu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko aba Banya-Uganda bajyanwaga bizezwa ibitangaza, birimo kubwirwa ko bagiye kubona akazi keza kazajya kabahemba amafaranga atubutse.

Yagize ati “Bagiye bakorerwa mu bihe bitandukanye ubutekamutwe mu bucuruzi bw’amafaranga, bakagenda bahererekanywa mu buryo bw’ubucuruzi ku mipaka.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Bagiire, yaburiye Abanya-Uganda kutajya bemera kwishora mu bikorwa nk’ibi bidasobanutse nk’ibi byo kwizezwa akazi baba batazi.

Yagize ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga irashimangira umuhate mu kurinda Abanya-Uganda mu bice byose ubucuruzi bw’abantu nk’ikibazo gihangayikishije Isi.”

Ati “Dukoresheje imbaraga zose kandi zihuriweho ndetse n’ubushobozi bwose, tugomba gukumira kandi tugahangana n’ikibazo cy’ubucuruzi bw’abantu, tukarinda abana bacu, urubyiruko ndetse n’abo mu byiciro bikunze kugira ibyo bishukishwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Inama bagiriwe mu kongera inyama z’amatungo magufi bavuga ko mu Karere kabo igoye

Next Post

Amaze gusiragira ku Karere inshuro 7 kubera ibyo yita amaherere atumva kimwe n’ubuyobozi

Related Posts

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi...

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

by radiotv10
06/12/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko...

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amaze gusiragira ku Karere inshuro 7 kubera ibyo yita amaherere atumva kimwe n’ubuyobozi

Amaze gusiragira ku Karere inshuro 7 kubera ibyo yita amaherere atumva kimwe n’ubuyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.