Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nkunduwimye uburanira mu Bubiligi yisobanuye ku kuba yarambaraga gisirikare akanitwaza intwaro muri Jenoside

radiotv10by radiotv10
30/05/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nkunduwimye uburanira mu Bubiligi yisobanuye ku kuba yarambaraga gisirikare akanitwaza intwaro muri Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Nkunduwimye Emmanuel Alias Bomboko uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburanira mu Bufaransa, we n’umunyamategeko we, bahakanye ibyaha aregwa, bavuga ko na we yahigwaga ndetse ko ari na byo byatumye yambara impuzankano ya gisirikare kugira ngo yisanishe n’abakoraga Jenoside.

Ibi byatangajwe n’uruhande ruregwa muri uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi, nyuma y’uko ku wa Kabiri hari humviswe Ubushinjacyaha.

Umunyamategeko wa Bomboko, Me Dimitri de BECO yatangiye yihanangiriza Ubushinjacyaha, ngo kudahamya umukiliya we ibyaha, avuga ko akiri umwere mu gihe cyose atarahamwa n’ibyaha.

Yavuze ko umukiliya we nta muntu yigeze yica muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse avuga ko abatangabuhamya bose banyuze mu Rukiko nta n’umwe wigeze agaragaza urwango yari afitiye Abatutsi rwari gutuma abica.

Ku bijyanye no kwambara impuzankano ya Gisirikare no kwitwaza intwaro byamugaragayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu munyamategeko yavuze ko bwari uburyo bwo kwisanisha n’abari bafite ijambo muri icyo gihe ngo aramire ubuzima bwe, ngo kuko na we yahigwaga ndetse byatumye afata umwanzuro wo guhungishiriza umuryango we wabaga mu Kiyovu mu igaraje rya AMGAR yari afitemo imigabane.

Yavuze ko iyo umukiliya we aza kugira umugambi wo kwica Abatutsi nta n’umwe yari guhungisha nyamara ngo hari benshi yarokoye ku buryo n’ubu hari abari mu myanya y’ubuyobozi mu Rwanda.

Me Dimitri yagarutse ku batangabuhamya, anenga bamwe yita inshuti z’umukiliya we zanamwirengagije zikirinda gutanga ubuhamya bumushinjura.

Yagarutse ku barimo muramu we watanze ubuhamya agahakana ko yamukoreraga, nyamara ngo bari bafitanye n’amasezerano. Ati “Ahubwo uru ni rurangira tuzamurega kuko dufite ibihamya.”

Yavuze ko kuba yaragendanaga n’interahamwe zikomeye zirimo Robert Kajuga, George Rutaganda na Zouzou ngo byaramufashaga kumva imigambi mibisha bafite akayiheraho amenya uburyo arokora Abatutsi bamwe yanajyanaga muri hoteli Mille Colline

Ashimanngira ko kuba mu batangabuhamya ntawamushinje ubwicanyi ahubwo hakiganzamo abavuga ko yabarokoye, ari igihamya ko nta cyaha yakoze.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 9 =

Previous Post

Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 bahishuye uburyo bajyanwa muri Congo butari buzwi

Next Post

Minisitiri Biruta yagaragaje icyo abifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bibeshyaho

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Rwanda  is actively rolling out its new Single Digital ID (SDID) system nationwide,a major initiative for digital transformation. The registration and data...

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

by radiotv10
22/11/2025
0

Kaminuza ya East Africa University Rwanda na yo imaze gutanga impamyabushobozi ku bantu bigiye ku murimo bagera kuri 340, biganjemo...

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

by radiotv10
22/11/2025
0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA/Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko mu mezi ane ashize abiyandikishihe muri gahunda y’ishimwe rihabwa abaka inyemezabwishyu ya...

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na we yageneye ubutumwa Perezdia Paul Kagame, amushimira ibiganiro byiza...

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

by radiotv10
21/11/2025
0

President Paul Kagame expressed his gratitude to the Emir of Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, who visited Rwanda...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri Biruta yagaragaje icyo abifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bibeshyaho

Minisitiri Biruta yagaragaje icyo abifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bibeshyaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.