Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyo umwana w’umunyapolitiki yakoreye mu Nteko ubwo se yavugaga imbwirwaruhame byatumye yamamara

radiotv10by radiotv10
05/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UDUSHYA
0
Ibyo umwana w’umunyapolitiki yakoreye mu Nteko ubwo se yavugaga imbwirwaruhame byatumye yamamara
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’imyaka itandatu wa John Rose, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za America, yamamaye nyuma y’uko agaragaye mu mashusho umubyeyi we yamujyanye mu Ngoro y’Inteko, ari kwikora ibintu byasekeje benshi.

Ni amashusho agaragaza Senateri John Rose wo mu ishyaka ry’Aba-Republican ari gutanga imbwirwaruhame ye, inyuma ye hicaye umuhungu we yari yazanye mu Nteko.

Uyu mwana w’imyaka itandatu, aba yikora udukino dusanzwe ku bana, akamwenyura ubundi asohora ururimi areba muri camera, agaragaza ko yishimiye kwicara mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu muhungu wa Senateri John Rose, yikoraga ibi ubwo uyu mushingamategeko yari ageze ku ngingo yavugaga kuri Perezida Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America, akaba yifuza kongera guhatanira uyu mwanya.

Amashusho y’uyu mwana w’Umushingamategeko, yatumye aba ikirangirire, aho benshi basekejwe n’udukino uyu mwana yikoraga areba muri camera yari iri kugaragaza se.

Muri aya mashusho, uyu mwana anyuzamo agasohora ururimi, ubundi agafata ibiganza ibye agasa nk’ushushanya mpandeshatu.

Yaba abantu basanzwe ndetse n’abanyapolitiki bagize icyo bavuga kuri aya mashusho, bagaragaje ko uyu mwana w’uyu munyapolitiki yabasekeje.

Doug Andres, Umuvuvugizi w’Umuyobozi w’Abasenateri bahagarariye Aba-Republican mu Nteko, agira icyo avuga kuri aya mashusho y’uburyo uyu mwana yakoraga ikimenyetso cya mpandeshatu, yavuze ko uyu mwana “afite icyo azi.”

Naho umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri iri shyaka, Aaron Fritschner ubwo yasubizaga umuntu, yagize ati “wihangane natinze kugusubiza imeri, kuko nari mpugiye ku kureba aya mashusho narebye inshuro nyinshi ngenda nyasubiramo.”

John Rose na we wagize icyo avuga ku mashusho y’uyu muhungu we, aho yayashyize kuri X, agashyiraho ubutumwa agira ati “Ibi ni byo nabonanye umuhungu wanjye Guy nakunze kubwira ko agomba kujya amwenyura murumuna we igihe areba muri camera.”

Senateri John Rose n’umuhungu we batangiye no gutumirwa mu bitangazamakuru bikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 11 =

Previous Post

Perezida Kagame yashyikirijwe impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ikomeye (AMAFOTO)

Next Post

Israel ikomeje kugaragaza ko idakozwa ibyo guhagarika intambara muri Gaza

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?
IMIBEREHO MYIZA

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel ikomeje kugaragaza ko idakozwa ibyo guhagarika intambara muri Gaza

Israel ikomeje kugaragaza ko idakozwa ibyo guhagarika intambara muri Gaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.