Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abanyabwenge bagaragaje kimwe mu bishyira mu kaga ibidukikije mu Rwanda kitagarukwaho cyane

radiotv10by radiotv10
10/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abanyabwenge bagaragaje kimwe mu bishyira mu kaga ibidukikije mu Rwanda kitagarukwaho cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda n’urwo mu miryango itari iya Leta, ruvuga ko imyumvire ya bamwe mu baturage ku bidukikije ikiri hasi kimwe n’ubukene, bigituma bamwe mu bakibyangiza.

Uru rubyiruko ruvuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu kwigisha urubyiruko ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, kuko ubumenyi bafite kuri byo, bukiri hasi.

Umwe ati “Hashobora kuba harimo abatazi akamaro k’ibidukikije bo bakareba ku nyungu zabo gusa, kandi iyo batabungabunze ibidukikije n’ubundi ntabwo babona umusaruro bakabaye babona.”

Akomeza agira ati “Ariko n’indi mbogamizi bafite ni ubukene, hari aho usanga bafite ubukene bukabije abantu bakaba bizeye ko ibyo bakorera ku misozi itandukanye bayikoresha uko idakwiye gukoreshwa ari byo byabagirira umumaro.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu Kagari ka Bugarura mu nkengero za Pariki y’ishyamba rya Gishwati-Mukura, biyemerera ko iyo bari muri ubu bucukuzi bw’amabuye yo mu bwoko bwa Wolfram, batita ku bidukikije, ahubwo baba batekereza cyane amafaranga bakuramo.

Umwe ati “None ndagenda umwana njye kumushyira mu nkono se muvandi? Ubwo ni ukuvuga ngo ndi kugira ngo mugende nimumara kugenda nshakemo inusu, bitewe n’imibereho mibi no kugera mu rugo ukabona umwana aburaye ni nko kwiyahura mbega, nawe reba uko hameze?”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gihinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Munyazikwiye Faustin avuga ko kwivana mu bukene bidakwiye kuba intandaro yo kwangiza ibidukikije, ahubwo ko inzego zose zikwiye gufatanya mu kubirinda kugira ngo abaturage bagere ku iterambere rirambye.

Ati “Ni ugukomeza kurushaho gukora ubukangurambaga kuko kurengera ibidukikije ni ikintu gikomeye ariko gisaba guhindura imyumvire, imigirire n’imitekerereze y’abantu; bisaba ubufatanye bw’abaturage, imiryango itari iya Leta, abikorera ku giti cyabo, noneho tukabasha kugabanya bwa bukene ariko nanone tutagabanya ubukene mu bikorwa byangiza ibidukikije, kuko ntabwo byatugeza muri rya terambere rirambye dushaka.”

REMA igaragaza ko gusubiranya ubutaka bwangiritse, byongera ubudahangarwa bwabwo bityo hakirindwa ubutayu n’amapfa kandi kuva muri 2010 u Rwanda rwashoboye gusana Hegitari 708 628 z’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zangiritse, ndetse binyuze mu masezerano ya “Bonn Challenge” u Rwanda rukaba rwariyemeje gusana ubutaka n’amashyamba byangiritse ku buso bungana na hegitari miliyoni 2, ni ukuvuga hafi 76% by’ubuso bwose bw’Igihugu bitarenze mu mwaka wa 2030.

Urubyiruko ruvuga ko kuba abaturage bashaka ubukire bwihuse biri mu byangiza ibidukikije

Abaturage bo bavuga ko ari ho bakura imibereho
Munyazikwiye avuga ko iterambere ridakwiye kubangamira ibidukikije

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − five =

Previous Post

Burundi: Ibiregwa Umupasiteri wafunzwe n’inzego z’iperereza zaketse ko ari Umunyarwanda

Next Post

Guverinoma ya Congo yagize icyo ivuga ku gitero cy’umutwe ukomeje guhitana inzirakarengane

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma ya Congo yagize icyo ivuga ku gitero cy’umutwe ukomeje guhitana inzirakarengane

Guverinoma ya Congo yagize icyo ivuga ku gitero cy’umutwe ukomeje guhitana inzirakarengane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.