Umunyamakuru Rugemena Amen uzwi nka Babu mu biganiro by’imyidagaduro, yahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye umuturage mu kabari, akatirwa igihano cy’igifungo gisubitse.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, nyuma y’uko ruburanishije uru rubanza mu cyumweru gishize tariki 13 Kamena 2024.
Ubwo uregwa yaburanaga mu mizi kuri iki cyaha, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa umwaka umwe no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frw.
Ni nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ibimenyetso ko uregwa yakubise igipfunsi mu maso umuturage, akanamukomeretsa.
Mu gusoma icyemezo cy’Urukiko, Umucamanza yavuze ko icyaha kiregwa Rugemena Amen [Babu] kimuhama, cyane ko na we ubwe yakiyemereye, rutegeka ko ahanishwa igifungo gisubitse mu gihe cy’amezi atatu no gutanga ihazabu y’ibihumbi 50 Frw.
Mu iburanisha, Babu yemeraga icyaha ko yakubise uwo musore, ariko agasaba kugabanyirizwa igihano ntafungwe, kuko uwo yashinjwaga gukorera icyaha, yamusabye imbabazi, ndetse ko biyunze bakanabikorera inyandiko, aho uwo musore avugwaho gukubita yaniyemereye ko ari we wari wamwenderanyijeho.
Umunyamakuru Babu arekuwe nyuma y’ibyumweru bitatu, dore ko yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku ya 01 rishyira ku ya 02 Kamena 2024, nyuma y’uko yari akurikiranyweho icyaha cyo ukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, uwo bari bahuriye mu kabari kamwe gaherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
RADIOTV10