Umuhanzi Kitoko Bibarwa yavuze ko nubwo atabashije kwitabira ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, yavuze ko bafitanye igihango, kandi ko yishimira kuba indirimbo ‘Thank you Kagame’ yamuhimbiye muri 2010 ikomeje gukoreshwa muri ibi bikorwa.
“Uri Impano Imana yaduhaye, amahirwe nk’aya si aya bose,…” Ni amagambo atangira Indirimbo ‘Thank kagame’ yaririmbwe na Kitoko Bibarwa, yakoreshejwe cyane mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu matora ya 2010.
Kitoko Bibarwa usigaye uba mu mahanga, yavuze ko ubwo yitabiraga bwa mbere ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, hari muri 2010, ubwo yari akiri kwiga mu mashuri yisumbuye.
Ati “Rwari urugendo rutangaje. Ntabwo nabashije kwitabira ibyo kuri iyi nshuro, ariko nishimira kuba indirimbo yanjye iri gutanga umusanzu mu bikorwa byo kwiyamamaza.”
Iyi ndirimbo ‘Thank Kagame’, yagiye ikoreshwa mu bikorwa byose byo kwamamaza Paul Kagame ubwo yabaga yatanzwemo umukandida n’Umuryango FPR-Inkotanyi, ndetse no kugeza n’uyu munsi, nta gikorwa cyarangira idacuranzwe.
Ni indirimbo igaruka ku bigwi n’ubutwari byaranze Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, kandi ko Abanyarwanda babizi bazahora banabimugaragariza.
Hari aho agira ati “Abanyarwanda ni twebwe tUkuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi, none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe ni yo ngiro, ikirogoya ni umuziro…”
RADIOTV10