Umunyamakuru Rugemana Amen uzwi nka Babu wahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, agakatirwa igifungo gisubitse, ubu akaba yararekuwe, yasobanuye uko yisanze yakubise umusore bahuriye mu kabari, bikarangira yisanze yafunzwe.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ni bwo Babu yasomewe icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwamuhamije iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, akatirwa igifungo cy’amezi atatu gisubitse n’ihazabu y’ibuhumbi 50 Frw.
Uyu musore usanzwe ari umunyamakuru wa Isibo TV uzwi mu kiganiro The Choice Live, mu ijoro ryacyeye, yanakoze ikiganiro Sunday Choice anasanzwe akoramo, ari na ho yasobanuriye uko yisanze yakoze icyaha cyari cyatumye afungwa, cyakorewe mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali.
Babu avuga ko uwo musore bahuye ubwo yari asohotse muri ako kabari, agatangira kumwiyenzaho kuko yari yasinze, amusaba amafaranga amubwira ko abizi ko ari umukire, anamutuka.
Ati “Numvaga ari iby’inzoga ariko bihuhuka ari uko antutse, antuka noneho ku babyeyi ibitutsi bibi utavuga, umujinya urazamuka.”
Babu avuga ko yabanje gutuza, ariko “Atangiye kuntuka ku babyeyi bikomeye, ni bwo nanjye byazamutse. Yahise andeka aragenda, ndamumurikira ndamubaza nti ‘ese muvandi uranzi?’ arambwira ngo aranzi, akomeza no kuntuka, umujinya urazamuka, aho ni ho byabereye nanjye nirwanaho nk’umuntu umujinya wazamukanye, biba ngombwa ko mukubita byo gukubita no gukomeretsa.”
Babu avuga ko ako kanya amaze gukubita uyu musore, ari bwo uyu wari ukorewe icyaha yahise ajya kubimenyesha abashinzwe umutekano bari hafi aho, bagahita bamuta muri yombi.
Ati “Twagiye kuri RIB atanga ibazwa rye, nanjye ndaritanga. Iyo ugiye kuri RIB uba wumva ari ibintu byoroshye, ariko birangira bavuze bati ‘rero uraza gukurikiranwa tugufite kugira ngo ikirego cyawe tugishyikirize Ubushinjacyaha’.”
Uyu munyamakuru uvuga ko yafunzwe hashize iminsi atanga ibitekerezo by’uko RIB yajya yitwara igihe yafashe umuntu ukekwaho icyaha, ko mu gihe yamutangaje agifatwa, ikwiye no kujya inamutangaza mu gihe yagizwe umwere, akavuga ko ibi yari yatangaje na we byamubayeho ngo kuko inkuru yasohotse mu gitangazamakuru bwa mbere akimara gutabwa muri yombi nta bantu benshi bari bamenya iby’iyi nkuru.
RADIOTV10