Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hon.Mureshyankwano yibukije abo mu Mayaga impamvu badakwiye kuzajijinganya mu gutora Perezida

radiotv10by radiotv10
24/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hon.Mureshyankwano yibukije abo mu Mayaga impamvu badakwiye kuzajijinganya mu gutora Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, Hon. Mureshyankwano Marie Rose yagaragarije abatuye tumwe mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo, impamvu bakwiye kuzahundagazaho amajwi Umukandida w’uyu Muryango mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, zirimo ibyo yabagejejeho bari barakumiriweho n’ubutegetsi bubi bwabayeho mbere.

Yabitangaje mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi cyabereye mu Karere ka Muhanga, cyitabiriwe n’abaturutse mu Turere bihana imbibi nka Kamonyi na Ruhango.

Hon. Marie Rose Mureshyankwano, yavuze ko ibigwi bya Chairman wa FPR-Inkotanyi ari byinshi, kandi ko abatuye utu Turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango, ari abahamya babyo.

Yavuze ko Abanyarwanda bamaze imyaka 30 nta muntu n’umwe ujyenda mu muhanda ngo abazwe irangamuntu, cyangwa abuzwe gukomeza urugendo n’agace akomokamo nk’uko byakorwaga n’ubutegetsi bubi bwabayeho bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bukanayikora.

Senateri Mureshyankwano kandi yagarutse ku mpamvu nyinshi zikwiye gutuma batora Perezida Paul Kagame wabagejeje kuri byinshi bari barimwe n’ubutegetsi bwari bwarimakaje irondabwoko n’irondakarere.

Ati “Reka mpere mu Ndiza, aho abantu bajyendaga urugendo n’amaguru, bavayo berecyeza mu mujyi wa Muhanga, bakahagenda amasaha umunani, none ubu umuhanda urakoze, bagerayo ari ukunyaruka.”

Nanone kandi ubu bafite Ibitaro bya Nyabikenke. Ati “Ariko ntiyibagiwe n’amashuri, mu Ndiza hari ishuri ry’icyitegererezo ry’imyuga.

Ibikowa Remezo nabyo birigaragaza, birimo imihanda ya kaburimbo yakozwe muri utu Turere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi.

Ati “Nyakubahwa Chairman ni Imana koko yamuduhaye, yaricaye aratekereza aravuga ati ‘ariko abaturage bo mu Mayaga buriya babayeho bate?’ imyumbati yari yacitse yarangiye, adushakira imbuto…Imbuto z’indobanure z’imyumbati.

Ariko ntiyarekeye aho, aravuga ati ‘Abanyaruhango bakeneye no gukirigita ifaranga, abantu bo mu Mayaga bagomba kugira amafaranga, abazanira umushinga witwa ‘Amayaga Atoshye [Green Amayaga].”

Amazi meza mu Turere tunyuranye nka Kamonyi, yari ikibazo gikomeye ndetse agatuma bamwe bahasiga ubuzima ubwo bajyaga kuvoma mu mugezi wa Nyabarongo, none ubu byararangiye, ubu baranywa amazi meza.

Ati “Buriya ingona zari zitumereye nabi zirya abaturage kubera kujya kuvoma ibiziba mu migezi, ariko yaduhaye amazi, nta muntu ukiribwa n’ingona. Tuzatora nde?” Abaturage bati “Paul Kagame.”

Mu mashanyarazi, Hon. Mureshyankwano yagarutse ku mvugo yavugwaga n’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside bwavugaga ko adashobora kwambuka Nyabarongo, ati “Ariko ibidashoboka, Kagame yarabishoboye.”

Ku iterambere ry’abari n’abategarugori, na bo ubwabo ni abahamya bo kuvuga ibyiza by’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame washyize imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, ubu abagore bakaba bafite ijambo.

By’umwihariko ku bagore bafite byinshi bavuga, kuko ubu nta mugore ukibyarira mu rugo, hubakwa inzu y’ababyeyi y’icyitegererezo mu Gihugu hose iri i Kabgayi ishobora kwakira ababyeyi barenga 400. Ati “Nimubyare nababwira iki. Muzatora nde?” Abaturage bagasubiza bagira bati “Paul Kagame.”

Hon. Mureshyankwano, yahise aha ijambo Perezida Paul Kagame bari banyotewe no kumva impanuro ze, aho bose bahise bamwakirana urugwiro bagira bati “Turagukunda, turagukunda.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Amagambo aryohera ya Perezida Museveni wavuze imyato Madamu we amwifuriza isabukuru nziza

Next Post

Kubana mu nzu imwe ari imiryango myinshi bituma hari iby’ingenzi batisanzuraho nk’ibyo mu buriri

Related Posts

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda Francois Gasana woherejwe na Norvège kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside...

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

by radiotv10
08/08/2025
0

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

by radiotv10
08/08/2025
0

The National Public Prosecution Authority (NPPA) has confirmed the extradition of Francois Gasana, also known as Franky Dusabe, from the...

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

by radiotv10
08/08/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rufunze Prof. Omar Munyaneza utari uzuza ukwezi akuwe mu nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

by radiotv10
08/08/2025
0

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

08/08/2025
Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kubana mu nzu imwe ari imiryango myinshi bituma hari iby’ingenzi batisanzuraho nk’ibyo mu buriri

Kubana mu nzu imwe ari imiryango myinshi bituma hari iby’ingenzi batisanzuraho nk’ibyo mu buriri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.