Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Inzego z’umutekano zafashe icyemezo nyuma yo kubona ko imyigaragambyo yakamejeje

radiotv10by radiotv10
25/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kenya: Inzego z’umutekano zafashe icyemezo nyuma yo kubona ko imyigaragambyo yakamejeje
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko urubyiruko rwo muri Kenya rukomeje kwigaragambya mu myigaragambyo ifata indi sura, inzego z’umutekano zawukajije ahantu h’ingenzi harimo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko no ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Iyi myigaragarambyo ikomeje gukaza umurego, yakomeje no kuri uyu wa Kabiri, aho Abanyakenya bakomeje kwamagana umushinga w’itegeko rigamije kongera imisoro, bo bakaba batabikozwa, bavuga ko n’imibereho ikomeje guhenda none kongera imisoro byarushaho kubizambya.

Kuri uyu wa Kabiri nabwo abigaragambya bakomeje kwirara mu mihanda, banahangana n’inzego z’umutekano, aho Polisi y’iki Gihugu yongeye gukoresha uburyo bwo kubatatanya, ibamishamo ibyuka biryani mu maso.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya biratangaza ko kugeza ubu inyubako zikorerwamo imirimo ya Leta zirimo Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, za Minisiteri, Ibiro by’Umukuru ndetse n’aho atuye, hamazwe kuzengurukwa n’inzego zishinzwe umutekano mu rwego kuharinda.

Ni mu gihe abateguye iyi myigaragambyo bo bakomeje gusaba abaturage byumwihariko urubyiruko kujya mu mihanda bakamagana gahunda ya Leta yo kongera imisoro ndetse bagashinja Perezida William Ruto ko atakoze ibyo yabijeje ubwo yatsindiraga intebe y’Umukuru w’Igihugu mu myaka hafi ibiri ishize, birimo ko azagabanya ubukene muri iki Gihugu, none akaba ari kuzamura imisoro, mu gihe n’ubundi ubuzima busanzwe buhenze muri iki Gihugu.

Kugeza ubu, bamwe mu bigaragambyaga bakaba batangiye kuririmba indrimo zisaba Ruto kuva ku butegetsi, ndetse iyi myigaragambyo ikaba imaze kugwamo abaturage babiri.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + sixteen =

Previous Post

Hashyizwe hanze amahirwe ku bifuza kwinjira muri RDF nk’Abofisiye n’ibyo bagomba kuba bujuje

Next Post

Ntabwo ndahinduka- Perezida Kagame yashimangiye ko icyatumye abaturage bamugirira icyizere kigihari

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntabwo ndahinduka- Perezida Kagame yashimangiye ko icyatumye abaturage bamugirira icyizere kigihari

Ntabwo ndahinduka- Perezida Kagame yashimangiye ko icyatumye abaturage bamugirira icyizere kigihari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.