Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Nyuma y’uko imyigaragambyo ikajije umurego Perezida yatangaje icyemezo cyari giterezanyijwe amatsiko

radiotv10by radiotv10
27/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kenya: Nyuma y’uko imyigaragambyo ikajije umurego Perezida yatangaje icyemezo cyari giterezanyijwe amatsiko
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko imyigaragambyo yo muri Kenya muri iki cyumweru ihinduye isura, ikagwamo abarenga 20 mu minsi itatu, Perezida w’iki Gihugu, William Ruto yafashe icyemezo cyo kudashyira umukono ku itegeko ryari ryatumye Abanya-Kenya birara mu mihanda.

Icyemezo cya Ruto, cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu nta n’umunsi wari uciyemo asabye inzego z’umutekano n’iza gisirikare gufatanya bagatatanya abigaragambya.

Ku wa kabiri w’iki Cyumweru, ni bwo imyigaragambyo yahinduye isura, ubwo Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, yatoraga uyu mushinga mushya w’imari wongera imisoro.

Icyo gihe urubyiruko rwinshi rwari rwigabije Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, rubasha gukura mu nzira inzego z’umutekano, ubundi rwinjiramo rwangiza ibikoresho birimo n’amabendera.

Uru rubyiruko rwasabaga ko umushinga urimo ingingo zatuma imisoro izamuka, wasubikwa kuko ubukungu butifashe neza ndetse bagasaba Leta gukora ibishoboka ngo ubuzima bworohe.

Perezida Willam Ruto yakunze kuvuga ko iryo tegeko rigamije gufasha Kenya kobona iby’ibanze ndetse no kwishyura imyenda, icyakora abaturage ntibabyumve bavuga ko ryatuma imibereho irushaho guhenda no gukomera.

Kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko imyigaragambyo yari ikamejeje, Perezida William Ruto yavuze ko Abanya-Kenya bagaragaje neza ko badashaka iryo tegeko cyane gahunda yo kuzamura imisoro, yanzura ko atazarishyiraho umukono ndetse ko rihise rihagarikwa.

Perezida Ruto yavuze ko hagiye gufatwa izindi ngamba zirimo kugabanya amafaranga akoreshwa na Leta, kugira ngo ibyagombaga kuzakemurwa n’iri tegeko, bibona ubushobozi bwo kubikemura.

William Ruto umaze imyaka ibiri ari Perezida wa Kenya, wanagize imyanya ikomeye mu Gihugu nko kuba yaramaze imyaka 10 ari Visi Perezida, yanyuze muri Guverinoma zahuye n’ibibazo bikomeye muri politike n’imyigaragambyo, irimo n’iyi yari ikomeye.

Imyigaragambyo muri Kenya muri iki cyumweru yari yakajije umurego
Perezida Ruto yatangaje icyemezo gitanga ihumure

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 1 =

Previous Post

Hatangajwe ibyaha bikurikiranywe ku barimu n’umunyeshuri ba Kaminuza imwe mu Rwanda n’uburyo byakozwe

Next Post

Abandi basirikare ba S.Africa bivuganywe na M23 muri Congo hanatangazwa umubare w’abamaze kuhagwa

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abandi basirikare ba S.Africa bivuganywe na M23 muri Congo hanatangazwa umubare w’abamaze kuhagwa

Abandi basirikare ba S.Africa bivuganywe na M23 muri Congo hanatangazwa umubare w’abamaze kuhagwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.