Wednesday, May 21, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Umwami wa Maroc wapfushije umubyeyi

radiotv10by radiotv10
01/07/2024
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Umwami wa Maroc wapfushije umubyeyi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bihanganishije Umwami wa Maroc, Mohammed VI wapfushije umubyeyi we, kandi ko bifatanyije n’umuryango w’Ubwami bwa Maroc, ndetse n’abaturage b’iki Gihugu, muri ibi bihe by’akababaro.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu butumwa yatanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, bwo kwihanganisha Umwami wa Morocco n’abaturage b’iki Gihugu.

Perezida Paul Kagame, yagize ati “Mu izina ry’Abanyarwanda no mu izina ryanjye bwite, nihanganishije Nyiricyubahiro Umwami Mohammed VI ku bw’itabaruka ry’umubyeyi we, Umwamikazi Lalla Latifa.”

Umukuru w’Igihugu, yakomeje agira ati “U Rwanda rwifatanyije n’Umuryango w’ibwami ndetse n’abaturage b’Ubwami bwa Morocoo, muri ibi bihe bitoroshye by’akababaro.”

Uretse kuba u Rwanda na Maroc ari Ibihugu bisanganywe umubano mwiza, Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI; basanzwe bafitanye umubano mwiza, aho mu kwezi k’Ukwakira 2016 yagiriye uruzinduko mu Rwanda, akakirwa n’Umukuru w’u Rwanda.

Icyo gihe kandi Umwami wa Maroc ubwo yari ahumuje uruzinduko rwe mu Rwanda rwari runabaye urwa mbere, yaherekejwe na Perezida Kagame amutwaye mu modoka.

Muri uwo mwaka wa 2016, Umukuru w’u Rwanda na we yari yagiriye uruzinduko muri Maroc muri Kamena, aho na we yanaherewe umudari w’icyubahiro witiriwe Wissam Al-Mohammadi, yambitswe n’Umwami Mohammed VI.

Muri 2016 ubwo Mohammed VI yagiriraga uruzinduko mu Rwanda
Perezida Kagame ubwo yari amuherekeje ahumuje uruzinduko rwe mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Menya inama igirwa Leta mu guca intege igipimo cyo kunywa inzoga mu Rwanda gikomeje kuzamuka

Next Post

Lady Gaga Pulled Off One of the Best Halftime Shows Ever

Related Posts

Ibivugwa ku banyeshuri birukanywe burundu n’ishuri rimaze imyaka ibiri ryohereje abandi ngo bajye kwitekerezaho

Ibivugwa ku banyeshuri birukanywe burundu n’ishuri rimaze imyaka ibiri ryohereje abandi ngo bajye kwitekerezaho

by radiotv10
21/05/2025
0

Ishuri ‘Sainte Trinite Nyanza TSS’ ryigisha imyuga n’Ubumenyi-ngiro ryo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, ryigeze guhagarika abanyeshuri...

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana uririmbira mu nsengero no mu biterane akurikiranyweho gusambanya umwana

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana uririmbira mu nsengero no mu biterane akurikiranyweho gusambanya umwana

by radiotv10
21/05/2025
0

Nzabahayo Silas uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ usanzwe ari umuririmbyi w’indirimbo z’Imana ukunze kugaragara aririmba mu nsengero no...

Uwabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda yasuye Urwibutso rwa Gisozi

Uwabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda yasuye Urwibutso rwa Gisozi

by radiotv10
20/05/2025
0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gambia, Hassan Bubacar Jallow wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR)...

Uwagaragaye mu ‘buhanuzi’ bwumvikanamo ibisa nko guca igikuba yatawe muri yombi

Uwiyita Umuhanuzi mu Rwanda wigeze gutangaza ibyumvikanamo guca igikuba yatawe muri yombi ubugirakabiri

by radiotv10
20/05/2025
0

Nibishaka Theogene wiyita umuhanuzi wigeze gutabwa muri yombi nyuma yo gutangaza amagambo yumvikanamo guca igikuba, yongeye gutabwa muri yombi ku...

Menya iby’ingenzi biranga gutora Papa- Karidinali Kambanda uri mu batoye umushya yabivuze

Menya iby’ingenzi biranga gutora Papa- Karidinali Kambanda uri mu batoye umushya yabivuze

by radiotv10
20/05/2025
0

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoni Karidinali Kambanda ukubutse i Vatican kwa Papa mu mihango yo guherekeza Nyirubutungane Papa Francis uherutse kwitaba...

IZIHERUKA

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro
IBYAMAMARE

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

by radiotv10
21/05/2025
0

Ibivugwa ku banyeshuri birukanywe burundu n’ishuri rimaze imyaka ibiri ryohereje abandi ngo bajye kwitekerezaho

Ibivugwa ku banyeshuri birukanywe burundu n’ishuri rimaze imyaka ibiri ryohereje abandi ngo bajye kwitekerezaho

21/05/2025
Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

21/05/2025
Umunyapolitiki wagize umwanya wo hejuru muri Congo yakatiwe gukora imirimo ivunanye

Umunyapolitiki wagize umwanya wo hejuru muri Congo yakatiwe gukora imirimo ivunanye

21/05/2025
Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana uririmbira mu nsengero no mu biterane akurikiranyweho gusambanya umwana

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana uririmbira mu nsengero no mu biterane akurikiranyweho gusambanya umwana

21/05/2025
Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

20/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Lady Gaga Pulled Off One of the Best Halftime Shows Ever

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Ibivugwa ku banyeshuri birukanywe burundu n’ishuri rimaze imyaka ibiri ryohereje abandi ngo bajye kwitekerezaho

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.