Nyuma y’uko Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) mu Bwongereza ritsinze amatora rusange, Rishi Sunak wari Minisitiri w’Intebe yeguye, ndetse ahita yerecyeza Ibwami gushyikiriza ubwegure bwe, Umwami w’iki Gihugu, Charles III.
Ni nyuma y’uko mu matora rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko yo kuri uyu wa Kane, yegukanywe n’iri Shyaka ry’Abakozi (Labour Party), rikabona imyanya 410 mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ibi byatumye Keir Rodney Starmer uyoboye iri shyaka, ahita asimbura Rishi Sunak wo mu ishyaka ry’Aba-Conservative ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Kuri uyu wa Gatanu, byari biteganyijwe ko ari na bwo hemezwa Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Rishi Sunak yegura ku buyobozi bw’iri shyaka ry’Aba-Conservative.
Mu ijambo rya nyuma nka Minisitiri w’Intebe, yavugiye ku Biro bya Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza, rimenyesha abanyagihugu bose, Rishi Sunak yagize ati “Nsabye imbabazi. Ukutishimira ibyavuye mu matora kwanyu ndakumva, uko mwatengushywe, kandi ndishyira ku gahanga ibyabaye.”
Rishi Sunak yakomeje agira ati “Uyu ni umunsi ukomeye uje ari iherezo ry’indi minsi y’ingutu, ariko mvuye kuri aka kazi k’icyubahiro ko kubabera Minisitiri w’Intebe.”
Rishi Sunak kandi ahagana saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga, yari yamaze kugera Ibwami, gushyikiriza ubwegure bwe Umwami w’u Bwongereza, Charles III.
Umwami Charles III kandi yemeye ubwegure bwa Rishi Sunak nk’uko byemejwe n’Ubwami bw’u Bwongereza kuri uyu wa Gatanu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubwami, rigira riti “Nyakubabwa Rishi Sunak yakiriwe n’Umwami muri iki gitondo, anemera ubwegure bwe nka Minisitiri w’Intebe.”
Keir Rodney Starmer uyoboye ishyaka rya Labour Party, we kuri uyu wa Kane akimara gutorwa, yavuze ko igihe kigeze agashyira iherezo kuri Politiki itajyanye n’igihe.
RADIOTV10