Wednesday, December 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku bazatorera hanze y’u Rwanda bazanabimburira abandi bose

radiotv10by radiotv10
12/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi wamenya ku bazatorera hanze y’u Rwanda bazanabimburira abandi bose
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, itangaza ko hateganyijwe site z’itora zigera mu 160 z’Abanyarwanda bo muri Diyasipora bazatorera mu Bihugu binyuranye ku Isi. Hatangajwe amakuru arambuye kuri aya matora y’Abanyarwanda bo muri Diyasiporo ari na yo azaba mbere.

Iyi Komisiyo kandi igaragaza ko muri rusange hari site z’itora 2 593 zirimo 2 433 z’imbere mu Gihugu, muri aya Matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azatangira tariki 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yabwiye Ikinyamakuru The New Times ko mu Banyarwanda bo muri Diyasipora, bazatorera ahantu hanyuranye mu Bihugu 70, bazafashwa na za Ambasade ndetse n’Ibiro bihagarariye u Rwanda mu bindi bihugu bigera muri 44.

Yavuze ko za Ambasade z’u Rwanda zagiye zihuza amakuru yatumye zigena site z’amatora mu rwego rwo kugira ngo bikorwe neza.

Ati “nk’urugero Ambasade yo mu Bufaransa iri gukurikirana inakorana n’abo mu Bihugu nka Espagne n’u Butaliyani, banashyiraho abazayobora amatora hariya.”

Yakomeje agira ati “Ambasade yacu muri Afurika y’Epfo na yo iri guhuriza hamwe Ibihugu by’ibituranyi, birimo Lesotho n’Ibirwa bya Mauritius.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko hashyirwaho site y’itora mu gihe muri ako gace hari abatora babarirwa nibura muri 50.

Umunyamabanga Nshingwabikowa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza, yavuze ko ibiro by’itora byo mu mahanga byose bizakorerwaho amatora, byamaze gutegurwa ndetse n’ibikoresho byose by’itora, bikaba byaramaze kuhagezwa.

Mu Banyarwanda bari hanze, habarwa abagera mu 77 138 bazatora, aho bikubye inshuro zirenga eshatu ugereranyije n’uko banganaga mu matora aheruka, kuko bari ibihumbi 22. Muri aba bazatorera hanze, 22% yabo ni urubyiruko, mu gihe igitsinagore ari 47%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

GoPro’s Karma drone is back on sale after design flaw made them fall out of the sky

Next Post

Perezida Biden yakoze ibyatumye hongera kwibazwa ku zabukuru ze

Related Posts

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

by radiotv10
31/12/2025
0

As 2026 approaches, many young people in Kigali are quietly shifting priorities. Beyond career goals, side hustles and social media...

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Abantu batanu barimo Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua, bari baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

by radiotv10
30/12/2025
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abasirikare n’abo mu zindi nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi...

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

by radiotv10
30/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko muri uyu mwaka wa 2025 hari inzira zizewe zashoboraga gutuma ibibazo by’amakimbirane biri mu karere byumwihariko...

Eng.-President Kagame’s end-of-year message to the Rwanda Defence Force

Eng.-President Kagame’s end-of-year message to the Rwanda Defence Force

by radiotv10
30/12/2025
0

President Paul Kagame, the Commander-in-Chief of the Rwanda Defence Force, has commended Rwanda’s soldiers and members of other security organs...

IZIHERUKA

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out
IMIBEREHO MYIZA

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

by radiotv10
31/12/2025
0

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

30/12/2025
Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

30/12/2025
Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Biden yakoze ibyatumye hongera kwibazwa ku zabukuru ze

Perezida Biden yakoze ibyatumye hongera kwibazwa ku zabukuru ze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.