Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, itangaza ko hateganyijwe site z’itora zigera mu 160 z’Abanyarwanda bo muri Diyasipora bazatorera mu Bihugu binyuranye ku Isi. Hatangajwe amakuru arambuye kuri aya matora y’Abanyarwanda bo muri Diyasiporo ari na yo azaba mbere.
Iyi Komisiyo kandi igaragaza ko muri rusange hari site z’itora 2 593 zirimo 2 433 z’imbere mu Gihugu, muri aya Matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azatangira tariki 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yabwiye Ikinyamakuru The New Times ko mu Banyarwanda bo muri Diyasipora, bazatorera ahantu hanyuranye mu Bihugu 70, bazafashwa na za Ambasade ndetse n’Ibiro bihagarariye u Rwanda mu bindi bihugu bigera muri 44.
Yavuze ko za Ambasade z’u Rwanda zagiye zihuza amakuru yatumye zigena site z’amatora mu rwego rwo kugira ngo bikorwe neza.
Ati “nk’urugero Ambasade yo mu Bufaransa iri gukurikirana inakorana n’abo mu Bihugu nka Espagne n’u Butaliyani, banashyiraho abazayobora amatora hariya.”
Yakomeje agira ati “Ambasade yacu muri Afurika y’Epfo na yo iri guhuriza hamwe Ibihugu by’ibituranyi, birimo Lesotho n’Ibirwa bya Mauritius.”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko hashyirwaho site y’itora mu gihe muri ako gace hari abatora babarirwa nibura muri 50.
Umunyamabanga Nshingwabikowa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza, yavuze ko ibiro by’itora byo mu mahanga byose bizakorerwaho amatora, byamaze gutegurwa ndetse n’ibikoresho byose by’itora, bikaba byaramaze kuhagezwa.
Mu Banyarwanda bari hanze, habarwa abagera mu 77 138 bazatora, aho bikubye inshuro zirenga eshatu ugereranyije n’uko banganaga mu matora aheruka, kuko bari ibihumbi 22. Muri aba bazatorera hanze, 22% yabo ni urubyiruko, mu gihe igitsinagore ari 47%.
RADIOTV10