Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Byamenyekanye ko batatu bahitanywe n’impanuka muri Canada barimo Umunyarwanda wari umusirikare

radiotv10by radiotv10
18/07/2024
in AMAHANGA
0
Byamenyekanye ko batatu bahitanywe n’impanuka muri Canada barimo Umunyarwanda wari umusirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu basanzwe bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Sheffield muri Canada, byamenyekanye ko harimo Umunyarwanda wari usanzwe ari umusirikare mu gisirikare cy’iki Gihugu cya Canada.

Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024 ahagana saa cyenda n’iminota icumi (03:10’) za mu gitondo nk’uko byatangajwe na Polisi ya Canada.

Aka gace ka Sheffield ko mu Ntara ya New Brunswick kabereyemo iyi mpanuka, gasanzwe kazwiho kugira imihanda irambuye, aho imodoka zinyura zifite umuvuduko wo hejuru.

Iyi mpanuka yahitanye abantu batatu bari muri iyi modoka yari mu muhanda ufite nimero 105 muri Sheffield, yatewe no kuba imodoka yari ibatwaye yararenze umuhanda, igasekura igiti, igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.

Inzego zishinzwe umutenago zirimo ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryi muri Oromocto, zageze ahabereye iyi mpanuka yamaze kuba, ndetse zitangaza ko hagiye guhita hakorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka yahitanye abantu batatu.

Amakuru yabanje gutangazwa ubwo iyi mpanuka yari ikiba, avuga ko abantu batatu bose bari muri iyi modoka basanzwe bapfuye mu gitondo, ariko batahise bamenyekana, aho hari hatangiye gukorwa iperereza ryo kumenya imyirondoro yabo.

Umwe muri aba batatu, byamenyekanye ko ari Umunyarwanda Kevin Nkubito w’imyaka 29 wari umaze imyaka itatu mu gisirikare cya Canada, ndetse umuryango we ukaba wemeje inkuru y’urupfu rwe.

Kevin Nkubito wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant mu gisirikare cya Canada, yabaga muri iki Gihugu aho yabanaga n’umuryango we, biteganyijwe ko uyu munsi asomerwa misa yo kumusabira bwa nyuma, iturirwa mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura.

Nkubito Kevin wari umusirikare mu Gisirikare cya Canada yaguye mu mpanuka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Hagiye gutangazwa amajwi agezweho y’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite

Next Post

Amafoto agezweho agaragaza aho kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera bigeze

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amafoto agezweho agaragaza aho kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera bigeze

Amafoto agezweho agaragaza aho kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera bigeze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.