Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Minisitiri mu Bwongereza yavuze ku ihagarikwa rya gahunda n’u Rwanda n’akayabo katavugwaho rumwe yatwaye

radiotv10by radiotv10
23/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Minisitiri mu Bwongereza yavuze ku ihagarikwa rya gahunda n’u Rwanda n’akayabo katavugwaho rumwe yatwaye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, yashimiye u Rwanda ku budakemwa rwagaragaje muri gahunda rwagiranye n’u Bwongereza, gusa avuga ko ihagarikwa ryayo ari intsinzwi kuri Guverinoma yahozeho mu Gihugu cy’iwabo ndetse ko ari cyo gihombo gikomeye abonye kuva yabaho, anavuga amafaranga yatanzweho, ariko ishyaka ry’Aba-Conservative rivuga ko yayakabirije.

Yvette Cooper wabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu kuva Ishyaka Labour Party ryafata ubutegetsi ritsinze iry’Aba-Conservative, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024.

Yavuze ko u Bwongereza bwakoresheje Miliyoni 700£ [angana na Miliyoni 900 $ cyangwa arenga Miliyari 1 000 Frw] muri iyi gahunda iki Gihugu cyari cyagiranye n’u Rwanda ariko ntigerweho.

Yavuze ko nubwo hakoreshejwe aka kayabo, ariko u Bwongereza bwohereje mu Rwanda abantu bane gusa, mbere y’uko iyi gahunda ihagarikwa n’ishyaka rya Labour Party.

Cooper yavuze ko Guverinoma ya Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yateganya kuzakoresha Miliyari 10 £ yose hamwe mu mishinga ijyanye n’abimukira.

Yagize ati “Hari Miliyoni 290£ zishyuwe u Rwanda, amafaranga y’indege zitigeze zihaguruka, gufunga abantu ibihumbi ndetse no kubarekura, ndetse no kwishyura abakozi barenga 1 000 mu bikorwa by’uyu mushinga.”

Yakomeje agira ati “Kuba haroherejwe abantu bane, ni cyo gihombo giteye agahinda cyatwaye imisoro y’abasoreshwa myinshi, cya mbere nabonye mu buzima bwanjye.”

Gusa Cooper yaboneyeho gushimira u Rwanda kuba rwaragaragaje ubushake bwiza. Ati “Ndashaka gushimira Guverinoma y’u Rwanda ku bwo gukorana n’u Bwongereza mu budakemwa, kuko gutsindwa kw’iyi politiki, biri ku gahanga k’iyahoze ari Guverinoma y’u Bwongereza.”

Umuvugizi w’Aba-Conservative, James Cleverly wahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, yashinje Cooper kuba yakabirije iyi mibare y’amafaranga yatangaje, anenga uburyarya bw’ishya rya Labour bwagaragaje kuri Guverinoma y’u Rwanda.

Ni mu gihe Sunak wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, we yavugaga ko iyi gahunda yashoboraga guca intege ibihumbi n’ibihumbi by’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’uko u Bwongereza buhagaritse iyi gahunda, Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko iki Gihugu cyari kinjiye muri aya masezerano ku busabe bw’u Bwongereza, ndetse ko ari ikibazo cyabwo aho kuba icy’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuze ko nubwo nta tegeko ritegeka iki Gihugu gusubiza u Bwongereza amafaranga bwagihaye, ariko ko buramutse bwifuje ko biganirwaho, u Rwanda rwiteguye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Rusizi: Babonye umusaruro ushimishije ariko ibyo bibwiraga si ko byagenze

Next Post

APR yahesheje ishema Abanyarwanda yakiranywe ubwuzu n’urugwiro mu Rwanda

Related Posts

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, anatangaza ko cyinjiye...

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

by radiotv10
15/10/2025
0

Umujyi wa Dubai urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha, umushinga umwe n’uherutse kumurikwa mu...

Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

by radiotv10
15/10/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, bakozanyijeho mu mirwano yabereye muri Teritwari ya...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR yahesheje ishema Abanyarwanda yakiranywe ubwuzu n’urugwiro mu Rwanda

APR yahesheje ishema Abanyarwanda yakiranywe ubwuzu n’urugwiro mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.