Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’umugore basanze yapfiriye mu kabari yakoragamo

radiotv10by radiotv10
25/07/2024
in MU RWANDA
0
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’umugore basanze yapfiriye mu kabari yakoragamo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wari ufite akabari ko mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yasanzwe yapfiriyemo, aho bikekwa ko ashobora kuba yishwe anizwe n’umugabo bari bararanye bapfa kutumvikana ku mafaranga yamwishyuzaga ku byo bari bakoranye.

Uyu nyakwigendera witwa Niyonsenga Diane, yabonetse yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, mu kabari yacururizagamo inzoga gaherereye mu Mudugudu wa Burunga mu Kagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe.

Amakuru ava mu baturage begereye akabari ka nyakwigendera, babwiye RADIOTV10 ko ashobora kuba yishwe n’umugabo bari bararanye, kuko muri iryo joro yari yasoje akazi saa yine yinyabya hepfo, ubundi ataha igicuku ari kumwe n’umugabo bivugwa ko ari umukarani, bashobora kuba baje kugirana amakimbirane.

Beninkiko Joseph yagize ati “Nagiye kumva numva barajujura amubwira ngo hano si muri chambre (roji). Hashize akanya numva aravuze ngo yeee muntabare. Umugore ntiyongeye gukoma ahubwo umugabo yahise atangira gukubita urugi ashaka gusohoka, njye narebeye mu idirishya mbona urufuzi rwaje kandi yambaye.”

Abaturage bavuga ko wo mugabo witwa Ngabirarinze Eraste ukekwaho kwica nyakwigendera, yahise acakirana n’abanyerondo bari batabaye, abanza kubarwanya bituma kumufata bigorana nk’uko Iradukunda Samuel wari muri bo abivuga.

Agira ati “Twasanze amaze guca umuryango mo kabiri, adusimbutsemo duhita tumufata adutaratsa adukubita turinda tugera ku muhanda birangira abandi baje kudufasha ntiyatunanira.”

Aba baturage bavuga kandi ko babonye nyakwigendera ari gusangira n’ukekwaho kumwica mu kabari kari hafi aho mbere y’uko ibi biba ndetse bakavuga ko ku buriri basanze yapfiriyeho, banahasanze udukingirizo twakoreshejwe bakabiheraho bakeka ko ubu bwicanyi bwaba bwaturutse ku bwumvikane bucye kuri ibyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yabwiye RADIOTV10 ko ukekwa kwivugana nyakwigendera, nyuma yo gufatwa yahise aruca akarumira.

Ati “Irondo rikimara kumufata yahise aceceke ntakintu na kimwe yigeze avuga. Ari kuri RIB sitasiyo ya Kamembe, haranakekwa ko ashobora kuba yamufashe ku ngufu kuko basanze yambaye ubusa igice cyo hasi, nta gikomere yari afite nta maraso, yapfuye anizwe.”

Nyakwigendera Niyonsenga Diane wakomogaka mu Karere ka Huye, bivugwa ko assize abana babiri, ndetse ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe bukaba bwari bukiri gushakisha umuryango we mu gihe umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe.

Ni mu gihe Ngabirinze Eraste ukekwaho kumwica, ibyangombwa bye bigaragaza ko yabifatiye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, akaba yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe.

Nyakwigendera yari afite akabari gacuruza inzoga zirimo n’urwagwa
Bimwe mu bikoresho bye
Basanze bimwe mu bikoresho byangiritse aho bakeka ko habanje kubaho gushyamirana
Abaturage bakeka umugabo bari bararanye
Gitifu avuga ko ukekwaho iki cyaha yanze kugira icyo avuga

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 4 =

Previous Post

 Udushya twitezwe mu Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rizwiho umwihariko

Next Post

BREAKING: Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yirukanywe hatangazwa n’impamvu

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yirukanywe hatangazwa n’impamvu

BREAKING: Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yirukanywe hatangazwa n’impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.