Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe ibyagaragaye mu Itorero rimwe ryo mu Rwanda byatumye rifungwa

radiotv10by radiotv10
02/08/2024
in MU RWANDA
0
Hasobanuwe ibyagaragaye mu Itorero rimwe ryo mu Rwanda byatumye rifungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Itorero ‘Umuriro wa Pentekote mu Rwanda’ ryafatiwe icyemezo cyo gufungwa, nyuma y’uko igenzura ry’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, risanze ririmo ibibazo binyuranye, birimo amacakubiri n’amakimbirane y’urudaca mu bakirisitu.

Ifungwa ry’iri Torero, rigaragara mu ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru warwo, Dr Usta Kaitesi.

Iyi baruwa yandikiwe Umuyobozi w’iri Torero, Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille; ivuga ko ifungwa ry’iri Torero, rishingiye ku byagaragaye mu igenzura n’isesengura byakozwe ku myitwarire yaryo, aho iri genzura ryagaragaje ko muri iri torero harimo amacakubiri, amakimbirane y’urudaca ari mu bakristu, bikanabuza umudendezo n’ituze mu bayoboke.

Iri Torero kandi rivugwamo kuba ritanga inyigisho ziyobya abaturage zibabuza kwitabira gahunda za Leta n’izibaganisha ku majyambere, bikagira ingaruka ku baturage.

Iri torero ryafunzwe, mu bihe bya Covid-19, ubwo mu Rwanda hatangiraga ibikorwa byo gukingira, bamwe mu bayoboke baryo bitabiriye iyi gahunda, bafatwaga nk’abaryigometseho ngo kuko barenze ku mahame yaryo.

RGB ivuga ko kandi ifungwa ry’iri Torero, rinashingiye ku kuba ritagira inzego ziteganwa n’amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere. Aho iyi baruwa igira iti “Kuba ubuyobozi bw’Itorero butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere.”

Nanone kandi iri torero rivugwaho kuba rigendera ku mahame adateganywa n’amategejo ngengamikorere y’amadini n’amatorero, aho ritegeka abaturage kugira bimwe mu bikorwa batitabira.

RGB yagize iti “Kubera izo mpamvu zibangamiye ubumwe, ituze n’umudendezo by’abakristo, mbandikiye mbamenyesha ko ibikorwa by’itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda haba ku cyicaro n’amashami yaryo, yose bihagaritswe uhereye igihe muboneye iyo baruwa.”

Nubwo iyi baruwa bigaragara ko yanditswe tariki 30 Nyakanga 2024, umuyobozi w’iri Torera ‘Umuriro wa Pantekote mu Rwanda’, Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille, yavuze ko batarayibona, ku buryo batumva uko bakubahiriza iki cyemezo.

Yagize ati “Ndumva abantu babivuga ariko ntabwo turayibona, ni na yo mpamvu kumenya icyakurikiraho tutarayibona, ntabwo twahita tubimenya kuko n’abantu bo muri RGB ntawigeze aduhamagara ngo aduhe amakuru kuri byo.”

Uyu mukozi w’Imana kandi yahakanye ibi byose bigaragara mu ibarurwa ya RGB, avuga ko iri Torero rye ritabiba amacakubiri, ngo kuko batabitinyuka kandi bazi ingaruka zayo, ndetse anahakana ibyo kuba hari ibyo ribuza abaturage kwitabira, avuba ko abayoboke baryo basanzwe ari abaturage kandi bafite aho batuye banitabira gahunda zose za Leta.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Handball: Hatangajwe icyemezo nyuma y’imyitwarire itarashimwe yagaragajwe n’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda

Next Post

Hashyizwe hanze amakuru mashya y’ibanga ku iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas

Related Posts

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports
FOOTBALL

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hashyizwe hanze amakuru mashya y’ibanga ku iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas

Hashyizwe hanze amakuru mashya y’ibanga ku iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.