Imyigaragambyo y’abamagana itumbagira ry’ibiciro n’imiyoborere bavuga ko inaniwe, iri kubera i Abuja mu Murwa Mukuru wa Nigeria, imaze kugwamo abagera kuri 13, ndetse ikaba yatumye hari ibice byasabwe kubahiriza gahunda ya guma mu rugo.
Ni mu gihe Polisi ya Nigeria, na yo ikomeje guhangana n’aba bishoye muri iyi myigaragambyo, babanje kugirwa inama na Perezida w’iki Gihugu, Bola Ahmed Tinubu wari wababwiye ko icyiza ari uko bayireka kuko bashobora kuzayihuriramo n’akaga.
Abigaragambya muri iki Gihugu, bamagana izamuka ry’ibiciro n’ubuzima buhenze, hakiyongeraho ibibazo by’ubuyobozi bw’iki Gihugu., aho birara mu mihanda, bamwe bakanigabiza ibikorwa rusange binyuranye nk’ibimenyetso byo mu muhanda, bakabyangiza.
Ikinyamakuru the Africa News dukesha iyi nkuru, kiravuga ko abaturage barenga 13 baburiye ubuzima muri iyi myigaragambyo.
Umuyobozi wa Amnesty International muri Nigeria, Isa Sanusi, yabwiye itangazamakuru ko abarenga 300 ari bo bimaze kumenyekana ko batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, mu gihe abandi 13 barimo umupolisi umwe, baguye muri iyi myigaragambyo yanasize ikomerekeyemo amagana.
Byahise bituma Leta ishyiraho amasaha yo kutava mu rugo mu majyaruguru y’ibice bya Kano na Katsina, nkuko byatangajwe na Polisi ya Nigeria.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10