Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nigeria: Imyigaragambyo yagaragayemo gutakamba gukabije yatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe

radiotv10by radiotv10
02/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nigeria: Imyigaragambyo yagaragayemo gutakamba gukabije yatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Imyigaragambyo y’abamagana itumbagira ry’ibiciro n’imiyoborere bavuga ko inaniwe, iri kubera i Abuja mu Murwa Mukuru wa Nigeria, imaze kugwamo abagera kuri 13, ndetse ikaba yatumye hari ibice byasabwe kubahiriza gahunda ya guma mu rugo.

Ni mu gihe Polisi ya Nigeria, na yo ikomeje guhangana n’aba bishoye muri iyi myigaragambyo, babanje kugirwa inama na Perezida w’iki Gihugu, Bola Ahmed Tinubu wari wababwiye ko icyiza ari uko bayireka kuko bashobora kuzayihuriramo n’akaga.

Abigaragambya muri iki Gihugu, bamagana izamuka ry’ibiciro n’ubuzima buhenze, hakiyongeraho ibibazo by’ubuyobozi bw’iki Gihugu., aho birara mu mihanda, bamwe bakanigabiza ibikorwa rusange binyuranye nk’ibimenyetso byo mu muhanda, bakabyangiza.

Ikinyamakuru the Africa News dukesha iyi nkuru, kiravuga ko abaturage barenga 13 baburiye ubuzima muri iyi myigaragambyo.

Umuyobozi wa Amnesty International muri Nigeria, Isa Sanusi, yabwiye itangazamakuru ko abarenga 300 ari bo bimaze kumenyekana ko batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, mu gihe abandi 13 barimo umupolisi umwe, baguye muri iyi myigaragambyo yanasize ikomerekeyemo amagana.

Byahise bituma Leta ishyiraho amasaha yo kutava mu rugo mu majyaruguru y’ibice bya Kano na Katsina, nkuko byatangajwe na Polisi ya Nigeria.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 2 =

Previous Post

Hashyizwe hanze amakuru mashya y’ibanga ku iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas

Next Post

Abasigajwe n’amateka bahishuye ibyo bagikorerwa byakekwaga ko byacitse, ubuyobozi bukabivuga ukundi

Related Posts

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, anatangaza ko cyinjiye...

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

by radiotv10
15/10/2025
0

Umujyi wa Dubai urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha, umushinga umwe n’uherutse kumurikwa mu...

Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

by radiotv10
15/10/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, bakozanyijeho mu mirwano yabereye muri Teritwari ya...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasigajwe n’amateka bahishuye ibyo bagikorerwa byakekwaga ko byacitse, ubuyobozi bukabivuga ukundi

Abasigajwe n’amateka bahishuye ibyo bagikorerwa byakekwaga ko byacitse, ubuyobozi bukabivuga ukundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.