Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyo ibyamamare bivuga ku nkuru yatunguranye mu myidagaduro yo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
16/08/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Icyo ibyamamare bivuga ku nkuru yatunguranye mu myidagaduro yo mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Umuhanzi The Ben n’umunyemari Coach Gael biyunze nyuma y’igihe bivugwa ko hagati yabo harimo inzigo, bamwe mu bafite amazina azwi mu myidagaduro, bagaragaje ko bishimiye iyi nkuru.

Aba bombi byakunze kuvugwa ko badacana uwaka bitewe no kudahuriza hamwe ku mishinga bigeze guhuriraho, kwiyunga kwabo byagaragaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya.

Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na The Ben ndetse na Coach Gael, bagaragaje ko bongeye kunga ubumwe, aho muri aya mafoto bari kumwe bari gusangira icyo kunywa, umwe yagize ati “Kwiyunga kw’abavandimwe. Reka dushyire hamwe ubundi tugere kure.”

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, nk’abanyamakuru, abakinnyi ba film ndetse n’abandi bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bishimiye uku kwiyunga kwa The Ben n’umunyemari Coach Gael.

Umunyamakuru Ally Soudi yagize ati “Ubu se ikibazo ntigikemutse? Nizere ko ntawe twimye ijambo kandi ntanusigaranye ikibazo! Hari icyifuzo cyangwa igitekerezo wumva watanga mbere yuko mfata noneho umwanzuro wa nyuma na nyuma, akanya ni aka.”

Umunyamakuru David Bayingana, na we yagize ati “Kimwe mu byo twifuzaga muri manda nshya.”

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Film, Clapton Kibonke, na we yagize ati “Kubunga byangoye ariko byakunze.”

Bivugwa ko umubano wa The Ben na Coach Gael wajemo igitotsi ubwo hakorwaga indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond, aho bivugwa ko hajemo kutumvikana ku bijyanye n’uyu mushinga.

Uku kutumvikana kwabo kandi kwazamuye ihangana, ryagiye ryumvikana mu majwi ya bamwe mu bakunzi ba muzika, aho ryatumye hazamo umuhanzi Bruce Melodie usanzwe akorana na Coach Gael, byatumye havuka ibyiswe ‘Team Ben’ na ‘Team Bruce’, aho bamwe bagendaga bagereranya aba bahanzi, bamwe bavuga ko umwe arusha undi.

The Ben na Coach Gael baganira nyuma y’igihe bivugwa ko bafitanye ikibazo

Umunyemari Coach Gael byamunejeje

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − ten =

Previous Post

Kayonza: Hari impungenge ku kibazo bavuga ko kirengagijwe cy’ikimoteri cyababereye umuturanyi mubi

Next Post

Tshisekedi ararebwa ikijisho kubera ibyakorewe abafunzwe nyuma y’urupfu rw’Umujepe rwatunguranye

Related Posts

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

by radiotv10
24/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko ruhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie kubihagarika, yemeza ko kuri...

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’ wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, ubura amezi ane ngo akirangize, yasezeranyije...

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi ararebwa ikijisho kubera ibyakorewe abafunzwe nyuma y’urupfu rw’Umujepe rwatunguranye

Tshisekedi ararebwa ikijisho kubera ibyakorewe abafunzwe nyuma y’urupfu rw’Umujepe rwatunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.