Tuesday, September 10, 2024

Icyo ibyamamare bivuga ku nkuru yatunguranye mu myidagaduro yo mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Umuhanzi The Ben n’umunyemari Coach Gael biyunze nyuma y’igihe bivugwa ko hagati yabo harimo inzigo, bamwe mu bafite amazina azwi mu myidagaduro, bagaragaje ko bishimiye iyi nkuru.

Aba bombi byakunze kuvugwa ko badacana uwaka bitewe no kudahuriza hamwe ku mishinga bigeze guhuriraho, kwiyunga kwabo byagaragaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya.

Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na The Ben ndetse na Coach Gael, bagaragaje ko bongeye kunga ubumwe, aho muri aya mafoto bari kumwe bari gusangira icyo kunywa, umwe yagize ati “Kwiyunga kw’abavandimwe. Reka dushyire hamwe ubundi tugere kure.”

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, nk’abanyamakuru, abakinnyi ba film ndetse n’abandi bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bishimiye uku kwiyunga kwa The Ben n’umunyemari Coach Gael.

Umunyamakuru Ally Soudi yagize ati “Ubu se ikibazo ntigikemutse? Nizere ko ntawe twimye ijambo kandi ntanusigaranye ikibazo! Hari icyifuzo cyangwa igitekerezo wumva watanga mbere yuko mfata noneho umwanzuro wa nyuma na nyuma, akanya ni aka.”

Umunyamakuru David Bayingana, na we yagize ati “Kimwe mu byo twifuzaga muri manda nshya.”

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Film, Clapton Kibonke, na we yagize ati Kubunga byangoye ariko byakunze.”

Bivugwa ko umubano wa The Ben na Coach Gael wajemo igitotsi ubwo hakorwaga indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond, aho bivugwa ko hajemo kutumvikana ku bijyanye n’uyu mushinga.

Uku kutumvikana kwabo kandi kwazamuye ihangana, ryagiye ryumvikana mu majwi ya bamwe mu bakunzi ba muzika, aho ryatumye hazamo umuhanzi Bruce Melodie usanzwe akorana na Coach Gael, byatumye havuka ibyiswe ‘Team Ben’ na ‘Team Bruce’, aho bamwe bagendaga bagereranya aba bahanzi, bamwe bavuga ko umwe arusha undi.

The Ben na Coach Gael baganira nyuma y’igihe bivugwa ko bafitanye ikibazo

Umunyemari Coach Gael byamunejeje

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts