Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batungurwa no kubazwa Ibyiciro by’Ubudehe barimo, nyamara bazi ko hashize bitangajwe ko nta serivisi izongera gutangwa hagendewe ku byiciro, ubuyobozi bukavuga ko biterwa n’ikoranabuhanga ricyuye igihe bukoresha.
Twagiramungu Maurice, umuturage uvuga ko ubwo yari agiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye, yabajijwe icyiciro cy’Ubudehe cye, avuga ko yatunguwe n’iki kibazo.
Ati “Iyo tugeze kwa muganga ugiye gutanga irangamuntu yawe barakubaza ngo uri mu cyiciro cya kangahe, ntakndi kintu bagusubiza, ntabwo nsobanukirwa icyo babimaza.”
Bizimana Emmanuel na we yagize ati “Mperutse kwa muganga, ku ifishi yanjye mbona banditseho ko mba mu cyicito cya gatatu kandi bavuga ko ibyiciro byavuyeho.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyakabuye, Mukeshimana Didas avuga ko igituma babibazwa ari ukubera ko muri sisitemu bakoresha ikirimo ibyiciro by’ubudehe.
Umuyobozi Wungirje w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko ibyiciro by’Ubudehe bitagikoreshwa mu mitangire ya serivisi, ndetse ko mu minsi ya vuba hazatangira gukoreshwa ikoranabuhanga ritazateza urujijo.
Ati “Ibyiciro by’Ubudehe ntabwo bigikoreshwa. Iyo bikoreshwa byashingirwaho mu gutanga serivisi zimwe na zimwe, uribuka ko mbere kugira ngo ubone Girinka byasabaga kuba uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, ariko ubu si ko bimeze. Ubwo rero abo bitera urujisho rwose nibatuze ntawukibikoresha.”
Gusa aba baturage bavuga ko basigarana urujijo iyo babajijwe ibyiciro by’Ubudehe barimo, bavuga ko niba hari n’icyo bikoreshwa, bajya basobanurirwa, kuko babibazwa gusa ariko ntibasobanurirwe impamvu yabyo.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10