Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Igisobanuro cy’Ubuyobozi ku byo abaturage babazwa bikabasiga mu rujijo

radiotv10by radiotv10
19/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Igisobanuro cy’Ubuyobozi ku byo abaturage babazwa bikabasiga mu rujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batungurwa no kubazwa Ibyiciro by’Ubudehe barimo, nyamara bazi ko hashize bitangajwe ko nta serivisi izongera gutangwa hagendewe ku byiciro, ubuyobozi bukavuga ko biterwa n’ikoranabuhanga ricyuye igihe bukoresha.

Twagiramungu Maurice, umuturage uvuga ko ubwo yari agiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye, yabajijwe icyiciro cy’Ubudehe cye, avuga ko yatunguwe n’iki kibazo.

Ati “Iyo tugeze kwa muganga ugiye gutanga irangamuntu yawe barakubaza ngo uri mu cyiciro cya kangahe, ntakndi kintu bagusubiza, ntabwo nsobanukirwa icyo babimaza.”

Bizimana Emmanuel na we yagize ati “Mperutse kwa muganga, ku ifishi yanjye mbona banditseho ko mba mu cyicito cya gatatu kandi bavuga ko ibyiciro byavuyeho.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyakabuye, Mukeshimana Didas avuga ko igituma babibazwa ari ukubera ko muri sisitemu bakoresha ikirimo ibyiciro by’ubudehe.

Umuyobozi Wungirje w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko ibyiciro by’Ubudehe bitagikoreshwa mu mitangire ya serivisi, ndetse ko mu minsi ya vuba hazatangira gukoreshwa ikoranabuhanga ritazateza urujijo.

Ati “Ibyiciro by’Ubudehe ntabwo bigikoreshwa. Iyo bikoreshwa byashingirwaho mu gutanga serivisi zimwe na zimwe, uribuka ko mbere kugira ngo ubone Girinka byasabaga kuba uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, ariko ubu si ko bimeze. Ubwo rero abo bitera urujisho rwose nibatuze ntawukibikoresha.”

Gusa aba baturage bavuga ko basigarana urujijo iyo babajijwe ibyiciro by’Ubudehe barimo, bavuga ko niba hari n’icyo bikoreshwa, bajya basobanurirwa, kuko babibazwa gusa ariko ntibasobanurirwe impamvu yabyo.

Abavuga iki kibazo ni abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye
Bavuga ko batumva impamvu babazwa ibyiciro barimo nyamara bazi ko bitakigenderwaho mu guhabwa serivisi

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 11 =

Previous Post

Bambutse Intara bagiye gushakisha imibereho none babayeho nk’inzererezi ku mpamvu itarabaturutseho

Next Post

Abahinzi bariraga ayo kwarika bagarutsweho na Perezida Kagame ubu bari kumwenyura

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahinzi bariraga ayo kwarika bagarutsweho na Perezida Kagame ubu bari kumwenyura

Abahinzi bariraga ayo kwarika bagarutsweho na Perezida Kagame ubu bari kumwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.