Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Haravugwa amakuru mashya ku cyari cyatumye urubyiruko rwirara mu mihanda rukigaragambya

radiotv10by radiotv10
20/08/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Kenya: Haravugwa amakuru mashya ku cyari cyatumye urubyiruko rwirara mu mihanda rukigaragambya
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko urubyiruko rwo muri Kenya rwigaragambije rwamagana umushinga w’itegeko rizamura imisoro Guverinoma ikaza kuwuhagarika, ubu biravugwa ko Guverinoma iteganya kugarura uyu mushinga.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imari mushya w’iki Gihugu cya Kenya, John Mbadi, mu Kiganiro yagiriye kuri televisiyo y’igihugu.

Uyu mushinga wari watumye urubyiruko rwirara mu mihanda, bivugwa ko urateganya gukusanya byibura amashilingi agera kuri milayari 150 azava ku misoro n’amahoro.

Guverinoma ya Kenya isobanura ko ikeneye aya mafaranga kugira ngo yongera imishahara imwe n’imwe, nk’iy’abarimu, no kwishyura byihutirwa imyenda Igihugu gifitiye amahanga.

Icyakora kugeza ubu, uyu mushinga w’itegeko uvuguruye, nturagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko, ngo itangire kuwusuzuma.

Abarwanya izamuka ry’imisoro muri Kenya, bahise batangira kwinubira ibyo Minisitiri Mbadi yatangaje, bavuga ko Guverinoma igiye kongera gukora ikosa.

Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko umunsi uwo mushinga wemejwe, bazasubira mu mihanda bakigaragambya.

Mu myigaragambyo iherutse y’urubyiruko rwasabaga Perezida Ruto ko yegura, yahitanye ubuzima bw’abagera kuri 50, abandi benshi barakomereka.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eight =

Previous Post

U Burundi bwatangaje amakuru y’uko icyorezo gihangayikishije Isi cyifashe muri iki Gihugu

Next Post

Hasobanuwe impamvu muri Kigali hagaruwe amabwiriza nk’ay’igihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo

Related Posts

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

by radiotv10
25/11/2025
0

Amafoto mashya ya Michelle Obama, Madamu wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yazamuye impaka ndende...

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has announced that the forces they...

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

by radiotv10
24/11/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye gukozanyaho n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, mu mirwano yabereye muri Uvira...

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

by radiotv10
24/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’igisirikare...

IZIHERUKA

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye
MU RWANDA

Abandi barwanyi ba FDLR bacyuwe na MONUSCO ibashyikiriza u Rwanda

by radiotv10
26/11/2025
0

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

26/11/2025
Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

26/11/2025
Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

26/11/2025
Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

26/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe impamvu muri Kigali hagaruwe amabwiriza nk’ay’igihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo

Hasobanuwe impamvu muri Kigali hagaruwe amabwiriza nk’ay’igihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abandi barwanyi ba FDLR bacyuwe na MONUSCO ibashyikiriza u Rwanda

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.