Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Igikekwa ku Mu-DASSO basanze hafi y’umugezi yapfuye

radiotv10by radiotv10
23/08/2024
in MU RWANDA
0
Rusizi: Igikekwa ku Mu-DASSO basanze hafi y’umugezi yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wari Umukozi w’urwego rwunganira Inzego z’Ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) wakoraga mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bamusanze yapfiriye hafi y’umugezi wa Rubyiro, bikaba bikekwa ko yishwe kubera uko bamusanze.

Ahishakiye Jean Claude, yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, yitabye Imana, aho bivugwa ko ashobora kuba yagiriwe inabi ubwo yari avuye mu kabari.

Bizabandi Salomon, umwe mu bageze aho umurambo w’uyu mugabo wari uri, yagize ati “ejo yari mu bantu basuraga amasuku. Njyewe nk’uko namubonye amaso ku maso ku munsi w’ejo ari ntakibazo na kimwe afite, ndareba ngasanga yishwe.”

Abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko wari ufite igikomere ku mutwe, ari na byo baheraho bakeka ko ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.

Undi ati “Wabonaga hari nk’ikintu bamukubiseho, hafi y’umutwe we hari hari agati kagegennye neza bigaragara ko nako baba bagakoresheje mu kumwica.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali yabwiye RADIOTV10 ko nyakwigendera yari yarangije akazi ke agahitira mu kabari kwica akanyota aho yasangiraga na mugenzi we bombi bakoranaga muri DASSO, ariko ko batashye umwe agaca inzira ye, undi iye.

Ati “Amakuru twayamenye saa mbiri n’igice, abaturage batubwiye ko babonye umurambo uryamye ahantu. Ibyagaragaraga ni uko yaba yishwe, yari afite ibikomere mu mutwe kandi aho hantu hari hari ibuye ririho amaraso.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwageze ahasanzwe umurambo wa nyakwigendera, rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyahitanye uyu mugabo.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 15 =

Previous Post

Abajyanama b’Umujyi wa Kigali biyongera ku bashyizweho na Perezida Kagame bamenyekanye

Next Post

Hagaragajwe urutonde rw’Amatorera arenga 40 yahagaritswe mu Rwanda hatangazwa n’impamvu

Related Posts

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
13/09/2025
9

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

IZIHERUKA

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali
MU RWANDA

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe urutonde rw’Amatorera arenga 40 yahagaritswe mu Rwanda hatangazwa n’impamvu

Hagaragajwe urutonde rw’Amatorera arenga 40 yahagaritswe mu Rwanda hatangazwa n’impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.